Perezida Kagame yashyizeho abajyanama Batanu mu nama njyanama y'Umujyi wa Kigali

Sangiza iyi nkuru

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, riravuga ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho abajyanama mu Nyama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Ni itangazo rigira riti “Ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo ya 112; Ashingiye kandi ku Itegeko No 22/2019 ryo ku wa 29/07/2019 rigenga Umujyi wa Kigali cyane cyane mu ngingo yaryo 11, Perezida wa Repubulika yashyizeho Abajyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, ari bo:

Dr Jeannette Bayisenge, Gentille Musengimana, Gilbert Muhutu, Regis Mugemanshuro, Dr Ernest Nsabimana.”

Itegeko rishya rigenga imitegekere n’imiterere y’umujyi wa Kigali riteganya ko uzagira abajyanama 11. Batandatu muri bo batorwa  mu turere 3 tw’umujyi, Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, babiri babiri umugore n’umugabo buri karere, bagatorwa na njyanama z’imirenge, mu gihe abandi batanu bashyirwaho na Perezida wa Republika. Nyuma y’amatora, bose barahirira rimwe.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa 17 Kanama 2019 ari bwo abajyanama 6 bazatorwa mu turere tugize Umujyi wa Kigali.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *