Perezida Kagame yasobanuye intandaro yo kugira ngo u Bubiligi bwange Amb. Karega

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yasobanuye ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari yo yatumye u Bubiligi bwanga Vincent Karega u Rwanda rwari rwatanze nka Ambasaderi ugomba kubuhagararira i Bruxelles.

Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo Karega yari yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, asimbuye muri izo nshingano Dieudonné Sebashongore wari wasoje manda ye.

Mbere yo gutangira inshingano cyakora yagombaga kubanza kwemezwa n’u Bubiligi bwagombaga kumwakira nka Ambasaderi.

Nyuma y’amezi ane Karega ategereje ko yakwemezwa, muri Nyakanga u Bubiligi bwamenyesheje u Rwanda ko bwamwanze busaba ko rwabwoherereza undi Ambasaderi wo kumusimbura.

Perezida Kagame mu kiganiro aheruka kugirana na Jeune Afrique, yavuze ko nyuma y’uko Karega yanzwe u Rwanda rwasabye u Bubiligi kubusobanurira impamvu zabyo, gusa abayobozi b’Ababiligi batanga impamvu zidashinga.

Ati: “Rwose twari twagennye Vincent Karega ku mwanya wa Ambasaderi mu Bubiligi, ariko nyuma yo gutegereza igihe kirekire abayobozi b’Ababiligi bifuje ko bahabwa irindi zina. Mu busanzwe twababajije impamvu. Nyuma ya byose bafite uburenganzira bwose bwo kutemera icyifuzo cyacu. Ariko iyo ibi bibaye, ni ngombwa byibura gutanga ibisobanuro kugira ngo ubyemeze.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Gusa ibisobanuro twahawe ntibyigeze bitunyura. Bashyize ku meza impaka zidafite ishingiro. Twumvaga rero dukeneye ibisobanuro bihagije kandi ntitwagombaga guhindura icyemezo cyacu ngo twohereze undi Ambasaderi.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nyuma y’uko Ambasaderi Karega yanzwe, u Rwanda rwaje kumenya ko hari abandi babyihishe inyuma, by’umwihariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati: “Nyuma twaje gusobanukirwa mu buryo budashidikanywaho ko izindi mpamvu ari zo zateye kuriya kwangwa. Icyo twasobanukiwe ni uko bigaragara ko uku kwangwa kwatewe na Kinshasa kuruta izindi mpamvu. Vincent Karega yari Ambasaderi wacu [i Kinshasa] mbere yo kwirukanwa.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Karega atirukanwe i Kinshasa kubera imyitwarire mibi cyangwa andi makosa yaba yarakoze ku giti cye, ko ahubwo yazize kuba yari ahagarariye u Rwanda, igihugu gifitanye ibibazo na RDC.

Kugeza ubu u Rwanda ntabwo ruratanga irindi zina rya Ambasaderi mushya ugomba kuruhagararira mu Bubiligi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *