Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasobanuriye abadipolomate uko yigeze kwemerera umuganga ukomoka muri Cameroon wifuzaga gukorera muri iki gihugu, kumuzana mu ndege ye.
Umukuru w’igihugu yavuze ko uyu muganga wabaga mu Bubiligi yabimusabye mu 2014 ubwo yari mu munsi mukuru wahariwe u Rwanda (Rwanda Day) i Amsterdam mu Buholandi.
Ati: “Nagezaga ijambo ku Banyarwanda, hari kuri Rwanda Day. Hari haje Abanyarwanda bagera mu 5000 bari baturutse ku mugabane w’Uburayi, maze mbabaza uko baje i Burayi.”
Perezida Kagame yavuze ko yabwiye bamwe muri aba Banyarwanda bageze i Burayi babeshya ko ubuzima bwabo mu Rwanda bwari mu kaga. Ati: “Ariko ndatekereza i Burayi na ho batera urujijo kubera ko umuntu uvuze ati: ‘nari ngiye gupfa, Kagame yari agiye kunyica’ baravuga ngo ‘hano ni muri demukarasi, mu bwisanzure, tumutabare’.”
Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko muri aba bantu harimo abasize bishe. Ati: “Ariko uyu muntu mu by’ukuri yishe abantu mu Rwanda, none arimo kubeshya kugira ngo yemererwe kuba i Burayi. Icyo gihe mu 2014 narababwiye ‘umunsi umwe Uburayi buzamenya uku kuri ndabibabwiye, kandi buzaza kuri buri umwe muri mwe, bumubaze ngo ‘wageze hano ute?’. Bazamenya ukuri, babapakire muri kontineri cyangwa ikindi kintu, babasubizeyo.”
Yavuze ko kuri uyu munsi, harimo abakomoka muri Mali, Burkina Faso, Senegal na Cameroon, maze bamusobanurira uko babayeho ku mugabane w’u Burayi.
Ubwo umuganga umwe yaje kumubaza uko yagera mu Rwanda akahakorera. Ati: “Icyo gihe undi muntu ukomoka muri Cameroon, yari Dogiteri, maze ambwira ko yaturutse mu Bubiligi maze aravuga ati ‘Numvise byinshi ku Rwanda, ndashaka kuza nkahakorera, ndi umuganga’.”
Perezida Kagame yavuze ko yamwemereye kumwishyurira ikiguzi cy’urugendo, cyangwa akamutwara mu ndege ye. Ati: “Naramubwiye nti ‘Ndagusigira itike cyangwa se nkutware mu ndege yanjye, ujye mu rugo’.”
Umukuru w’igihugu avuga ko uyu muganga yaje mu Rwanda, akaba akorera i Kigali mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal (King Faisal Hospital).


