Paul Kagame mu kiganiro n'umunyamakuru Steve Clemons wa Semafor

Perezida Kagame yatangaje ko adakwiye kubazwa ibibazo bireba Abanyekongo

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko adakwiye kubazwa ibibazo by’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bamburwa uburenganzira bwabo.

Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro cyerekeye kuri Afurika cyateguwe n’ikinyamakuru Semafor, cyabaye kuri uyu wa 14 Ukuboza 2022.

Yagize ati: “Iki kibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo, hari imitwe yitwaje intwaro irenga 100 ikomoka imbere mu gihugu, umwe witwa M23. Dufite impunzi zigera ku bihumbi 80 mu Rwanda zituruka muri Congo zifitanye isano n’uyu mutwe; nk’abo mu miryango n’abandi. Iki kibazo ntabwo cyatewe n’u Rwanda kandi si ikibazo cy’u Rwanda, ni icya Congo, ni bo bagomba kugikemura.”

Perezida Kagame yavuze ko ariko iki kibazo kiri kwegekwa ku Rwanda; aho kuba ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’imiryango mpuzamahanga. Ati: “Buri wese ari guhunga iki kibazo, akavuga ati ‘Ah! Iki ni ikibazo cy’u Rwanda’. Turavuga ‘Oya, ntabwo ari ikibazo cyacu.”

Yasobanuye ko icyatumye umutwe wa M23 uvuka harimo n’icyateye Abanyekongo guhungira mu Rwanda, agasaba abashaka kumenya ukuri gusubira mu mateka kuva mu gihe cy’ubukoloni, ubwo imipaka yacibwaga.

Umukuru w’Igihugu avuga ko adakwiye kubazwa ibi bibazo by’Abanyekongo kuko ababiteye bazwi. Ati: “Ntabwo nabazwa ibyo kuba hari Abanyekongo bo mu bwoko bukomoka ku Rwanda bari kwamburwa uburenganzira bwabo nk’abenegihugu. Ntabwo ari ikibazo cyanjye.”

Perezida Kagame ahakanye uruhare rw’u Rwanda mu bibazo bibera muri RDC mu gihe Leta ya RDC ndetse n’imiryango mpuzamahanga bikomeje kurushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 wiganjemo Abanyekongo b’Abatutsi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Paul Kagame mu kiganiro n'umunyamakuru Steve Clemons wa Semafor
Paul Kagame mu kiganiro n’umunyamakuru Steve Clemons wa Semafor

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *