Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Nzeri 2025, yatangije ingendo zo gutwara abantu mu kirere hakoreshejwe indege nto zitagira abadelevu zizwi nka drones.
Umukuru w’Igihugu yatangirije izi ngendo i Kigali, ahari kubera Inama Nyafurika ku ngendo zo mu kirere âAviation Africa Summit and Exhibition 2025â.
Ni inama iri kubera muri Kigali Convention Centre, akaba ari inshuro ya cyenda iri kuba.
U Rwanda rwatangije ziriya ngendo, nyuma y’imikoranire rufitanye n’Ikigo cy’Abashinwa cya China Road and Bridge Corporation (CRBC).
Ni imikoranire igamije igamije gushimangira aho u Rwanda ruhagaze ku mugabane wa Afurika, ari ho kuba ku isonga mu gushyira mu bikorwa ikoranabuhanga rigezweho mu by’indege, harimo no gutwara abantu n’ibintu mu buryo bugezweho.
Mbere y’uko mu Rwanda hatangira Inama Nyafurika ku ngendo zo mu kirere yatangirijwemo ziriya ngendo, ku wa Gatatu i Kigali habanje kumurikwa drones zizwi nka âeVTOLâ zikorwa nâuruganda rwo mu rwa EHang zizajya zifashishwa mu gutwara abantu mu Rwanda.
Muri iriya nama Perezida Paul Kagame yagaragaje ko l urwego rwâubwikorezi bwo mu kirere rufite uruhare rukomeye mu iterambere ryâumugabane wâAfurika, ashimangira ko ikirere cya Afurika kigomba gufungurwa kugira ngo gikore neza mu nyungu zâabaturage, ubucuruzi ndetse nâubukungu muri rusange.
Ati: “Inyungu zituruka ku bukerarugendo hagati yâibihugu bya Afurika ni 15% gusa. Kuki? Ni uko ingendo zo mu kirere zihenda cyane. Ntabwo turabona amasezerano nâibikorwa remezo byorohereza umugenzi kuva i Dakar ajya i Kigali atabimazemo iminsi itatu.â
Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ifite munsi ya 5% byâingendo zâindege ku rwego rwâIsi, ariko uru rwego ruri kugaragaza umuvuduko wâiterambere kuko ibyifuzo byâingendo bigenda byiyongera.
Yavuze ko kugira ngo ikirere cya Afurika kibashe gukoreshwa, ari uko buri wese adakwiye kuba nyamwigendaho, ahubwo hagomba ubufatanye muri byose.
Icyakora yanagaragaje ko byose bizagerwaho haba ibibuga byâindege nâingendo zo mu kirere bisaba kwiyubaka, mu bijyanye nâubukungu, gushora imari mu bikorwa remezo no kwitabira cyane gukoresha ikoranabuhanga.


