Perezida Kagame yatanze inshingano aranirukana, Rashid muri yombi, Senateri Evode arasezerana; inkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 25 Ukwakira 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru ziganjemo izerekeye politiki, ubutabera n’umutekano.

Harimo ko:

Perezida Kagame yatanze inshingano aranirukana

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame tariki ya 27 Ukwakira 2021 yahinduriye inshingano uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne.

Nyirarukundo yagizwe umujyanama mu by’imibereho myiza y’abaturage mu biro bya Minisitiri w’Intebe. Inshingano yari afite muri MINALOC yahawe Ingabire Assumpta wari Umunyamabanga Uhoraho.

Uwo munsi kandi, Perezida Kagame yirukanye uwari Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba (RFA), Mugabo Jean Pierre. Yasimbuwe by’agateganyo na Spridio Nshimiyimana.

Senateri Evode yarasezeranye

Senateri Uwizeyimana Evode wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegekonshinga n’andi mategeko yasezeranye n’umukunzi we, Zena Abayisenga bitegura gushinga urugo.

Amafoto agaragaza Senateri Evode na Zena yatangiye gusakara ku mbuga nkoranyambaga ku wa 30 Ukwakira, bikaba bivugwa ko basezeranyijwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge.

Biteganyijwe ko uyu muyobozi waherukaga gutandukana n’umugore we wa mbere na Zena bazasezeranira imbere y’Imana mu Kuboza 2021.

Hakuzimana Rashid muri yombi

Hakuzimana Rashid uvuga ko ari umunyapolitiki wigenga yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, tariki ya 28 Ukwakira 2021 akurikiranweho icyaha cyo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi no kubiba amacabukubiri mu Banyarwanda.

Rashid yatawe muri yombi ubwo yari yitabye Umugenzacyaha Mutabazi Jules wari wamuhamagaye tariki ya 25 Ukwakira 2021. Icyo gihe yagiye yitwaje kambambiri n’uburoso bw’amenyo, akeka ko ashobora kudataha iwe mu rugo.

Uyu munyapolitiki yatawe muri yombi bigendanye n’ibiganiro yagiriye ku rubuga rwa YouTube mu bihe bitandukanye, byerekeye ingingo zirimo jenoside. Hari hashize iminsi bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga basaba ko yagezwa imbere y’ubutabera.

Minisitiri Wilmes mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Sophie Wilmès yageze i Kigali nyuma y’aho Guverinoma y’u Rwanda ihagaritse ikiganiro yari kugirana na mugenzi we, Dr Vincent Biruta, i New York ubwo habaga Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Minisitiri Wilmès yabanje kwitabira inama y’abaminisitiri b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’uw’ubumwe bw’Uburayi, EU.

Baganiriye tariki ya 27 Ukwakira ku mubano w’ibihugu byombi no kuri Paul Rusesabagina ufungiwe ibyaha by’iterabwoba, Minisitiri Wilmès avuga ko yiteze ko amateja ashobora kwiyandikira mu bujurire bw’uyu mugororwa n’abandi 20 bareganwaga.

Muri Green Party haravugwa ubugambanyi

Ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda rirengera ibidukikije ryashinzwe na Hon. Dr. Frank Habineza ryirukanye burundu Tuyishime Jean Deogratious na Mutabazi Ferdinand bari barihagarariye, ribashinja umugambi w’ubugambanyi wari ugamije kurisenyera mu rindi.

Iri shyaka mu itangazo ryashyize ahabona tariki ya 25 Ukwakira, ryasobanuye ko Tuyishime na Mutabazi baterwa inkunga n’ababa hanze y’u Rwanda, iyi nkunga ngo ikaba ari yo bagombaga kwifashisha bashinga irindi shyaka, babanje gusenya DGPR.

Gusa Mutabazi wari uhagarariye iri shyaka mu ntara y’Amajyepfo, yasobanuriye BBC ko nta mugambi w’ubugambanyi bafite, ahubwo bazize kutemeranya na Dr Habineza ngo ushaka gukomeza kuyobora ishyaka mu buryo buhoraho.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Kagame yatanze inshingano aranirukana, Rashid muri yombi, Senateri Evode arasezerana; inkuru z’icyumweru
    Nkurikira ibiganiro by’uyu mugabo kandi usanga azi amateka y’igihugu cyacu. Ikindi numva ashyitsa ku ubumwe bw’abanyarwanda. Uretse kuba yarashavujwe n’ibibazo byamubayeho mu buzima, ibyo avuga bikwiye kugibwaho impaka zeruye. Simbona ko gupfundikirana ibibazo buri wese abona aribyo igihugu gikwiye gushyira imbere.

  2. Perezida Kagame yatanze inshingano aranirukana, Rashid muri yombi, Senateri Evode arasezerana; inkuru z’icyumweru
    Nkurikira ibiganiro by’uyu mugabo kandi usanga azi amateka y’igihugu cyacu. Ikindi numva ashyitsa ku ubumwe bw’abanyarwanda. Uretse kuba yarashavujwe n’ibibazo byamubayeho mu buzima, ibyo avuga bikwiye kugibwaho impaka zeruye. Simbona ko gupfundikirana ibibazo buri wese abona aribyo igihugu gikwiye gushyira imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *