Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ni umwe mu batumirwa batumiwe na mugenzi wabo, Umaro Sissoco Embaló, mu munsi mukuru w’ubwigenge bw’Igihugu cya Guinea Bissau uteganyijwe ku itariki 24 Nzeri.
Nk’uko amakuru agera ku kinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru avuga, ngo abakuru b’ibihugu byinshi muri Afurika bari mu myiteguro yo kujya muri guinea Bissau kwifatanya n’abaturage b’iki gihugu kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge cyabonye mu 1973.
Abakuru b’ibihugu nka George Weah wa Liberia, Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania, bazasesekara mu murwa mukuru, Bissau, ku itariki 23 Nzeri, umunsi Perezida Umaro azaba anizihiza isabukuru ye y’imyaka 48.
Bukeye bwaho, ku munsi mukuru w’igihugu uzabera kuri Stade ya Bissau, hazaba hategerejwe Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria, Macky Sall wa Senegal, na Roch Marc Christian Kaboré wa Burkina Faso.
Perezida Fare Gnassingbé wa Togo nawe azaba ategerejwe, kimwe na ba minisitiri; uw’ingabo n’uw’ububanyi n’amahanga ba Portugal, igihugu cyakolonije Guinea Bissau.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame nawe ni umwe mu batumiwe ariko we ntaremeza niba azitabira ubutumire nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.
Perezida Umaro Mokhtar Sissoco Embaló watangiye imirimo ye ku itariki 27 Gashyantare 2020 nyuma y’amatora yo kuwa 29 Ukuboza 2019 yatsinze ku majwi 53,55%, ni umuhanga mu bya politiki wabaye n’umusirikare mukuru w’ipeti rya Brig. General, ndetse akaba yarabaye na Minisitiri w’Intebe hagati ya 2016 na 2018.


