Perezida Kagame yavuze ibyo azahora yibukira kuri Marshal Idriss Déby

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yihanganishije abaturage b’igihugu cya Tchad ndetse n’umuryango wa Marshal Idriss Déby Itno wari Perezida wacyo, ashimangira ko azahora yibukirwa ku musanzu we mu kurwanya iterabwoba n’ubwihebe.

Ni ibikubiye mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter kuri uyu wa Gatatu.

Idriss Déby wari umaze imyaka 30 ari Perezida wa Tchad, yitabye Imana ejo ku wa Kabiri Tariki ya 20 Mata, ahita asimburwa n’umuhungu we Mahamat Idriss Déby Itno uri ku rwego rwa Jenerali w’inyenyeri enye.

Igisirikare cya Tchad cyatangaje ko Perezida Déby yazize ibikomere by’amasasu yarashwe ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize, ubwo yari ayoboye ingabo ze ku rugamba zari zihanganyemo n’inyeshyamba za FACT.

Perezida Kagame ari mu banyacyubahiro batambukije ubutumwa bufata mu mugongo abanya-Tchad bafataga Perezida Déby nk’intwari ikomeye, cyane mu guhangana n’iterabwoba.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati: “Nihanganishije cyane abaturage ba Tchad n’umuryango wa Nyakwigendera Perezida Idris Déby Itno. Azahora yibukirwa ku musanzu we ntagereranywa mu kurwanya iterabwoba n’ubutagondwa.”

Ubutumwa bwa Perezida Kagame buje bukurikira ubw’abandi banyacyubahiro batandukanye, barimo nka Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, Bah Ndaw wa Mali, Mohamed Bazoum wa Niger, Paul Biya wa Caméroun, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abandi.

Aba bose uretse kuba bihanganishije abaturage ba Tchad, bahuriza ku kuba urupfu rwa Perezida Idriss Déby ari igihombo gikomeye ku mugabane wa Afurika, kubera uruhare yagiraga mu kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *