Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutajya mu ntambara y’amagambo n’u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Ni mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Francois Soudan , umuyobozi w’ikinyamakuru Jeune Afrique, mu byo baganiriye bagarutse ku kibazo cy’u Burundi ndetse no kuri FDLR,… ari naho yaboneye kwibutsa ko FDLR irwanirira uruhande rwa Nkurunziza by’umwihariko ko u Rwanda rutajya kurwana intambara y’amagambo n’u Burundi.
Yavuze ko ibibazo by’u Burundi byatewe n’Abarundi ubwabo ko aribo bagomba kubishakira ibisubizo, yongeyeho ko no kutamenya aho ibibazo biva cyangwa kutabyemera aricyo kibazo gikuru.
Perezida Kagame yibukije aho ikibazo cyaturutse ubwo Nkurunziza yafashe icyemezo cyo kwiyamamaza atabyumvikanyeho na bagenzi be basangiye urugamba.
Atabyumvikanyeho na none na benshi mu ishyaka rye, atabyumvikanyeho na bamwe mu bacamanza, Inteko ishinga amategeko n’abandi.
Yongeyeho ko u Rwanda rutajya mu ntambara y’amagambo n’u Burundi kuko intego nyamukuru y’Abarundi ari ukwiyenza.
Ikindi Perezida Kagame yibukije ni uko FDLR zirwana ku ruhande rwa Nkurunziza; ikindi kandi yibutsa ko hakiri igaruriro ngo amahoro agaruke mu Burundi
Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo Ladislas Ntaganzwa yafashwe akoherezwa mu Rwanda, bitabuza FDLR kuba ikiriho muri Kongo-Kinshasa ndetse ko bataretse umugambi wabo wo gutera u Rwanda.
By’umwihariko ko na vuba aha barabigaragaje batera u Rwanda (mu murenge wa Bugeshi Akarere ka Rubavu) nubwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kongo, Raymond Tchibanda yari yavugiye muri LONI ko uwo mutwe utakibaho.
paparazi
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *