Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga, Paul Kagame yazamuye mu ntera abasirikare barenga 10,000 barimo abari bafite ipeti rya ‘Major’.
Kuva ku rito kugeza ku rinini:
- Abari bafite irya Private bazamuwe ku rya Corporal ni 12,690.
- Abari ba Corporal bazamuwe ku rya Sergeant ni 2,836
- Abari ba Sergeant bazamuwe ku rya Staff Sergeant ni 225.
- Abari ku rya Staff Sergeant bazamuwe ku rya Sergeant Major ni 10.
- Abari ku rya Sergeant Major bazamuwe ku rya Warrant Officer II ni 14.
- Abari ku rya Warrant Officer II bazamuwe ku rya Warrant Officer I ni 4.
- Abari ku rya Captain bazamuwe ku rya Major ni 472.
- Abari ku rya Major bazamuwe ku rya Lieteunant Colonel ni 460.
Umukuru w’Igihugu kandi yagize Colonel Francois Regis Gatarayiha Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubutasi n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ikoranabuhanga muri RDF.



