Perezida wa Repubulika Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu basirikare bakuru bafite ipeti rya Liyetona ndetse n’aba suliyetona, ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko nk’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda.
Umukuru w’Igihugu yabimenyesheje Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yayoboye yabereye muri Village Urugwiro ku wa Gatanu, tariki ya 26 Gicurasi 2017.
Itangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford Mugabo, Ministiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, rigaragaza ibyemezo bitandukanye byayifatiwemo.
Kuzamura mu ntera ingabo z’u Rwanda
Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare barimo ba Ofisiye 26 bazamuwe mu ntera kuva ku ipeti rya Liyetona(Lieutenant) bashyirwa ku ipeti rya Kapiteni (Captain);ba Ofisiye magana 381 bazamuwe mu ntera kuva ku ipeti rya Su-liyetona (2nd Lieutenant) bashyirwa ku ipeti rya Liyetona (Lieutenant)
Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibyakozwe mu rwego rwo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana, isaba Inzego zibishinzwe kubikurikiranira hafi zibyamagana, ababirenzeho bakabihanirwa.
Yemeje kandi politiki ivuguruye y’Umuganda n’Ingamba zo kuyishyira mu bikorwa 2017-2022.
Hemejwe Amasezerano y’Ubufatanye
Hari kandi Amasezerano y’Ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umushoramari PRODEV BUGESERA yerekeye icungwa ry’Umushinga w’Ubuhinzi bw’Imboga i Gashora, mu Karere ka Bugesera;
Amasezerano y’Ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Sosiyete y’Abikorera yerekeye imikorere n’imicungire bya Tombola ku rwego rw’Igihugu (National Lottery).
Amasezerano y’Ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umushoramari Rwanda Mountain Tea (RMT) mu kubyaza umusaruro Umushinga w’Urugomero rw’Amashanyarazi rwa Giciye III n’Amasezerano yo kugurisha amashanyarazi; – Ko RDB yemera impano y’ubutaka bungana na ha 27,8 buteganye na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yatanzwe na African Wildlife Foundation ibuguze na Serena Hotel.
Itangwa ry’ubutaka bungana na ha 11,7 buherereye muri Kigali Innovation City (KIC) bugahabwa Cooper Pharma East Africa (2 ha), L.E.A.F- Pharmaceuticals (2.5 ha), African Institute for Mathematical Science (6ha) na Biomedical Center of Excellence of University of Rwanda (1,2 ha).
Yemeje korohereza imishinga minini y’ishoramari ya Investment Corporation of Dubai na Cooper Pharma East Africa ku byerekeranye n’imisoro.
Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko
Hari Umushinga w’Itegeko rigena imitunganyirize, ububasha n’imikorere by’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha.
Umushinga w’Itegeko rigena imitunganyirize, imikorere n’ububasha bw’Ubushinjacyaha; – Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo.
Umushinga w’Itegeko rigenga Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda.
Umushinga w’Itegeko rigenga uburyo bwo kurinda imirasire ifite ubumara mu Rwanda.
Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka arimo irya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Visi Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare;Lt. Col. Déo Rusizana.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Umucamanza mu Rukiko rwa Gisirikare; Capt. Gerald Ntaganira;,Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abashinjacyaha bakurikira bo ku Rwego Rwisumbuye; Madamu Murekatete Bertille; Madamu Mukankusi Grace; Bwana Rudahusha Didier na Madamu Umuhoza Marie Michelle.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hari Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze; Madamu Kayitesi Claudine. Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana Habimana Casimir, wari Umushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye, kwegura ku bushake bwe.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana Ruhazi Bizi Tony, wari Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze, kwegura ku bushake bwe; Iteka rya Minisitiri w’Intebe ritanga ubutaka buri mu bibanza biherereye mu Kagari ka Mwendo, Umurenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba, bugahabwa Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA/AGRI), mu rwego rw’ishoramari.
Iteka rya Minisitiri rivana ubutaka buri mu bibanza biherereye mu Kagari ka Mwendo, Umurenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba, mu mutungo rusange w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), rikabushyira mu mutungo bwite wa Leta.
Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Prof. Dr. Ratlan Pardede ahagararira Igihugu cye cya Indonesia mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, afite icyicaro i Dar-Es Salaam muri Tanzaniya. Bwana Elman Abdullayev ahagararira Igihugu cye cya Azerbaijan mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, afite icyicaro i Addis Ababa muri Etiyopiya.
Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana Fode Ndiaye ahagararira Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) akaba n’Uhagarariye Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana Ahmed Baba Fall ahagararira Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
Mu bindi
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 28 Ukwakira kugeza kuya 3 Ugushyingo 2017, u Rwanda ruzakira Inteko Rusange ya 7 y’Inama y’Ubutegetsi ya International Treaty on Plant Genetic Resources for Food and Agriculture (ITGRFA). Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Gahunda y’Iterambere rirambye 2030 n’uruhare rw’umutungo w’umwimerere w’ibihingwa mu guteza imbere ibiribwa n’ubuhinzi.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Umurimo ku rwego rwa Afurika bizabera mu Rwanda muri Kigali Convention Center kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 23 Kamena 2017. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Kwimakaza umuco wo gutanga serivisi zishingiye ku muturage: hatezwa imbere ubufatanye n’urubyiruko mu guhindura Afurika.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Mpuzamahanga w’Imiryango n’Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika izizihizwa ku itariki ya 16 Kamena 2017 ku rwego rwa buri Karere. Insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga w’Imiryango ni: “Umugoroba w’Ababyeyi: Inzira yo kugira imiryango ibereye u Rwanda”; naho Insanganyamatsiko y’Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika ni “Twubake u Rwanda rw’ejo, turinda ibyagezweho mu kurengera umwana.”
Kwizihiza iyi minsi bizabanzirizwa n’Ukwezi kwahariwe umwana kwatangiye ku itariki ya 15 Gicurasi kukazasozwa ku ya 16 Kamena 2017, kwizihiza iyi minsi yombi bizabera muri buri Karere, ariko ku rwego rw’Igihugu bizabera mu Karere ka Rusizi.
Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko: – Kuva ku itariki ya 27 kugeza ku ya 28 Kamena 2017, u Rwanda ruzakira Inama y’Ihuriro Nyafurika ry’Ubuzima ry’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO).
Insanganyamatsiko ni “Gushyira abaturage imbere: Inzira iganisha ku ntego y’Ubuzima kuri bose muri Afurika.”
Minisiteri y’Ubuzima yafashe ingamba zitandukanye mu rwego rwo kwirinda indwara ya Ebola nyuma y’aho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ritangarije ko iyo ndwara yadutse mu gace ka Likati, mu Ntara ya Bas-Uele, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisitiri w’Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko hateguwe Icyumweru cyahariwe Ibidukikije kuva ku itariki ya 27 Gicurasi kugeza ku ya 5 Kamena 2017. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Duhuze umuntu n’ibidukikije ni byo shingiro ry’ubuzima.”
Minisitiri w’Ibikorwaremezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Rwandair yatangije ingendo i London mu Bwongereza kuri uyu wa gatanu tariki ya 26/05/2017, ikazajya ijya n’i Buruseli (Brussels) mu Bubiligi.
Umunyamabanga wa Leta muri Mininfra ushinzwe Ingufu n’Amazi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Inama Mpuzamahanga ya Gatatu ku igenzura n’iterambere ry’Umutungo wo mu Kiyaga cya Kivu izabera muri Hoteli Golden Tulip, mu Karere ka Bugesera, kuva ku itariki ya 29 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2017. Insanganyamatsiko ni “Umutungo uhishe w’Ikiyaga cya Kivu.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus /Bwiza.com


