Perezida Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera Brig. Gen Eugène Nkubito amugira Maj. Gen.
Gen Nkubito wazamuwe mu ntera asanzwe ari Umuyobozi w’Ingabo mu ntara y’Iburasirazuba, nyuma yo gusimbura kuri izi nshingano Lt Gen Mubarakh Muganga wari umaze kugirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.
Maj. Gen Nkubito yanabaye umuyobozi wa Diviziyo ya mbere mu ngabo z’u Rwanda ndetse anaba umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru.
Perezida Kagame yamuzamuye mu ntera nyuma y’abandi basirikare bakuru bane bo ku rwego rwa ba Jenerali bazamuwe mu ntera mu kwezi gushize kwa Nyakanga.
Aba barimo umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga wazamuwe mu ntera avanwe ku ipeti rya Colonel na Major General Vincent Nyakarundi uyobora Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare wari uvanwe ku ipeti rya Brig. Gen.
Barimo kandi Maj. Gen. Willy Rwagasana uyobora Umutwe w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu na Maj Gen. Ruki Karusisi uyobora Umutwe w’Ingabo zidasanzwe (Special Force) bombi bari bavanwe ku ipeti rya Brig. Gen.


