Perezida Kagame yazamuye mu ntera Col Nyamvumba

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame usanzwe ari n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera Andrew Nyamvumba wari usanzwe ari Colonel amuha ipeti rya Brigadier General.

RDF mu itangazo yasohoye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu yavuze ko izamurwa mu ntera rya Colonel Nyamvumba rigomba guhita rishyirwa mu bikorwa.

Nyamvumba winjiye mu rwego rwa ba Ofisiye Jenerali, Perezida Kagame yaherukaga kumuzamura mu ntera muri Nyakanga 2018 ubwo yamuvanaga ku ipeti rya Lieutenant Colonel akamugira Colonel.

Icyo gihe yahise anahabwa inshingano zo kuyobora Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare ryari risanzwe rizwi nka J2.

Mbere yo guhabwa izo nshingano, Gen Nyamvumba yakoraga mu biro by’Umukuru w’Igihugu nk’ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda.

Muri 2019, yahinduriwe imirimo, ahabwa kuyobora Ishami rishinzwe Iterambere n’Ubushakashatsi mu Gisirikare cy’u Rwanda, na ho kuva muri Kamena 2021 agirwa Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’amahugurwa mu Gisirikare cy’u Rwanda.

Nyamvumba yazamuwe mu ntera nyuma ya Maj Gen Nkubito Eugène Perezida Paul Kagame aheruka kuzamura mu ntera amuvanye ku ipeti rya Brigadier General.

Mu kwezi gushize bwo Umukuru w’igihugu yazamuye mu ntera Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga amuha ipeti rya Brigadier General amuvanye ku rya Colonel na Major General Vincent Nyakarundi uyobora Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare wari uvanwe ku ipeti rya Brig. Gen.

Yazamuye kandi Maj. Gen. Willy Rwagasana uyobora Umutwe w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu na Maj Gen. Ruki Karusisi uyobora Umutwe w’Ingabo zidasanzwe (Special Force) bombi bari bavanwe ku ipeti rya Brig. Gen.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *