Perezida Paul Kagame yemereye Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ubufasha bwo kujya abanza gusuzuma ubutumwa atambutsa ku rubuga rwa Twitter.
Perezida Kagame yemereye Gen Muhoozi iyi serivisi ubwo yari yitabiriye ibirori by’isabukuru ye y’imyaka 48 y’amavuko biheruka kubera i Kampala.
Gen Muhoozi Muhoozi ni we wari wahaye ubutumire muri biriya birori by’isabukuru ye.
Perezida Kagame utaraherukaga muri Uganda, nk’umushyitsi w’icyubahiro ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye birori yagarutse ku ruhare Gen Muhoozi yagize mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda nyuma y’igihe kirekire warazambye; ibyo yamushimiye.
Perezida Kagame yavuze ko imyaka 48 Gen Muhoozi amaze avutse yayikoresheje neza.
Ati: “Ndagira ngo nshimire Gen Muhoozi ku bw’Isabukuru ye y’imyaka 48. Imyaka 48 isobanuye ko amaze hano igihe. Ariko nanone irasobanura ko akiri muto cyane. Icy’ingenzi ni uko yakoresheje igihe cye n’uko azakoresha igihe asigaje. Imyaka 48 yakoreshejwe neza cyane. Nta gushidikanya ko indi myaka myinshi isigaye izakoreshwa neza kurushaho.”
Gen Muhoozi cyakora cyo n’ubwo ashimirwa na benshi kugira uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda, hari abatari bake bamunenga kubera uburyo akoreshamo urubuga rwe rwa Twitter.
Abamunenga bamushinja kuba ikimujemo ndetse n’amabanga ye yose yihutira kubishyira kuri uru rubuga, ibyo bavuga ko bidakwiriye umusirikare wo ku rwego rwa Jenerali nka we.
Perezida Kagame na we ari mu bagaragaje ko atanyurwa n’uburyo uyu muhungu wa Museveni akoresha Twitter, amwemerera kujya ubufasha bwo kujya abanza gusuzuma ubutumwa bwe mbere yo kubutambutsa.
UBC yasubiyemo amagambo ya Perezida igira iti: “Gen. Muhoozi, ndashaka kuguha serivisi. Ndashaka gutangira kujya nkosora (editing) konti yawe ya Twitter.”
Perezida Museveni na we yakomoje ku butumwa Gen Muhoozi akunda gutambutsa kuri Twitter, avuga ko bidakwiye ko ashyira hanze amabanga ye.
Ati: “Hari ikintu cyiza kuri Tweets ze kuko yandika kuri Twitter ibyo akunda, kuri ibi na biriya. Gusa ikibazo ni uko udakwiriye gushyira hanze ibyo ukunda. Ibibazo bya Twitter na za Tweets ubikoreho.”


