Perezida Paul Kagame, yabwiye abakuru b’ibihugu ndetse n’aba za guverinoma bitabriye inama Nyafurika ku Ishoramari iri kubera i Kigali kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 21 Werurwe 2018, ko ishyirwaho ry’isoko rihuriweho(AfFTA, ) ryerekana impinduka mu buryo Abanyafurika batekereza ndetse n’uburyo bakora.
Mu ijambo rye,Perezida Kagame yavuze ko Abanyafrika bakeneye kongera intumbero bagashyira umukono kuri aya masezerano bityo bakivugurura kugira ngo buri ngo buri munyafurika agerweho n’uburumbuke.
“Muri make, dukeneye kongera intumbero yacu, tugashyira umukono ku masezerano, tukivugurura. Afurika dushaka turayireba hafi uyu munsi kurusha igihe cyahise. Tuzi kandi inzira izatugeza kuri iyo ntumbero yacu”
Perezida Kagame yongeyeho ko iri soko rizatanga inyungu nyinshi haba kuri Afurika ndetse no ku isi muri rusange by’umwihariko mu bucuruzi.
“Inyungu ni nyinshi atari kuri Afurika ariko no ku Isi yose muri rusange kuko kubera iri Soko Rihuriweho, Afurika izagira uruhare runini mu bukungu bw’isi mu minsi iri imbere.”

Ikindi kandi Perezida Kagame yamaze impungenge abitabiriye iyi nama ko gushyira umukono kuri aya masezerano bitazatuma badakora ubucuruzi n’abandi, ko ahubwo ko ibi bizatuma ibigo by’Abanyafurika bizaba binini kandi bibashe guhangana ku rwego mpuzamahanga ndetse anongeraho ko bisaba buri gihugu kuvugurura imikorere n’amategeko yacyo.
“Gushyira mu bikorwa bizasaba kuvugurura imikorere n’amategeko ku rwego rw’igihugu. Ibi ntibizaba mu ijoro rimwe, bizaba urugendo rusaba ibiganiro no koroherana. Ibyo byose kubigeraho ni ngombwa.”
Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Mahamadou Issoufou wa Niger, Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Perezida wa Komisiyo ya AU, Mousa Faki Mahamat n’abandi batandukanye.
Biteganyijwe ko aya masezerano y’isoko rihuriweho azashyirwaho umukono ejo kuwa 21 Werurwe 2018 mbere y’Inama Idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com


