p1.jpg

Perezida Kagame yifatanyije n’abaturage ba Kimihurura mu muganda rusange- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika Paul, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2019, yifatanyine n’abaturage bo mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo. Umujyi wa Kigali, mu muganda ngarukakwezi.

Ni umuganda yitabiriye ari kumwe n’umufasha we, Madamu Jeannette Kagame aho bafatanije n’abaturage basaga ibihumbi umunani mu gikorwa cyo kubaka imiyoboro y’amazi, gutema ibihuru n’ibindi.

Perezida Kagame yatangarije abaturage ko yishimiye kubana nabo muri iki gikorwa cy’umuganda by’umwihariko ko ari mu rwego rwo kurushaho kugera ku ntego nk’Abanyarwanda biyemeje ariko banasigasira ibyagezweho.

Muri Werurwe uyu mwaka, nabwo ubwo Perezida Kagame yifatanyaga n’abaturage mu gikorwa cyo kubaka imiyoboro y’amazi i Nyanza ya Kicukiro, mu muganda wasozaga uku kwezi, yabashishikarije kurushaho gukorera hamwe, hagamijwe kugera ku iterambere bifuza.

Yagize ati“Turashaka guhuza imbaraga tugakorera hamwe nk’abanyarwanda, muri Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi hose kuri uyu mugabane. Twumva inyungu ziri mu kwishyira hamwe no gukorera hamwe. Izo nizo ndangagaciro twifuza.”

p1.jpg

p2.jpg

p3.jpg

p4.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *