Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yihanganishije abaturage bo muri Israel, inshuti n’umuryango wa Shimon Peres witabye Imana, wayoboye iki gihugu kuva muri 2007 kugeza 2014.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yagize ati : “ Umutima wacu ubabaye wihanganishije abaturage ba Israheli ku bw’urupfu rw’umunyapolitiki w’ inararibonye Shimon Peres, Ndetse n’umuryango n’inshuti ze!”
Yihanganishije uyu muryango, nyuma y’aho Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo atangarije ko u Rwanda rwifatanyije na Leta ya Israel mu kababaro nyuma y’urupfu rw’uyu munyapolitiki wari ufite imyaka 93 y’amavuko.
Ku wa Gatatu tariki ya 28 Nzeli 2016, nibwo Shimon Peres yitabye Imana i Tel Aviv, akaba yari amaze ibyumweru 2 arwariye mu bitaro.
Nk’umunyapolitiki wari ugeze mu za bukuru, urupfu rwe rwagiye rukora ku mitima ya benshi, abaperezida n’abandi banyapolitiki batandukanye bakaba baragiye bagaragaza agahinda no kwihanganisha Israel nyuma yo kubura iyi nararibonye, Shimon Peres.
Mu gihe bimaze kumenyekana ko umuhango wo gushyingura Shimon Peres, uraba witabiriwe n’abayobozi bakomeye basaga 70 barimo na Ban Ki-Moon wa ONU, Barack Obama, Prince Charles,… baraturuka mu bice bitandukanye by’Isi, igipolisi cy’iki gihugu cyatangaje ko abapolisi ibihumbi 8 (officers), aribo bifashishwa mu kurinda umutekano muri uwo muhango.
Shimon Peres, arashyingurwa nk’intwari ya Israel kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nzeli, mu murwa mukuru i Yeruzalemu hakaba hakajijwe umutekano, by’umwihariko u Rwanda rukaba ruhagarariwe na Louise Mushikiwabo muri uwo muhango.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


