Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yitabiriye umuhango w’irahira rya Akinwumi A. Adesina uheruka gutorerwa kuyobora Banki Nyafurika itsura Amajyambere, BAD, amwizeza kuzamuha ubufasha bwose azakenera.
Umuhango w’irahira ry’uyu munya-Nigeria wabaye kuri uyu wa kabiri, uba hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga
Mu itangazo riboneka ku rukuta rwa Twitter rw’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame yashimye ibyo BAD yagezeho muri manda ya mbere y’imyaka itanu Dr Adesina yari amaze ayiyobora, amwifuriza ishya n’ihirwe muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Yagize ati: “Mu myaka itanu ishize, yayoboye banki mu bunyangamugayo n’intego zihamye, binyuze mu mishinga y’ingenzi yo mu rwego rw’ubuhinzi, ingufu, ibikorwa remezo, uburezi ndetse n’ikoranabuhanga ribihuriza hamwe byose”.
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko mu myaka ya manda ya kabiri ya Dr Adesina hitezwe ibindi byiza kurushaho, amwizeza inkunga yose ishoboka muri iyi manda agiye kuyobora.
Ati: “Imyaka itanu iratanga icyizere cy’ibyiza byinshi kurushaho. Dr Adesina, ufite ubufasha bwacu bwose wifuza mu gihe ukomeje kuyobora Banki Nyafurika itsura Amajyambere muri iki gihe cya Covid-19 cyaranzwe n’urujijo, ariko kandi ni n’ibyiringiro by’amahirwe mashya ku mugabane wacu.”
Perezida Kagame yashimye uburyo BAD yagize uruhare rukomeye mu kwerekana ko umusanzu n’inyungu za Afurika zikenewe muri iki gihe Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus.
Ku wa Kane tariki 27 Kanama 2020, ni bwo Dr Akinwumi Adesina w’imyaka 60 y’amavuko yatorewe kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) muri manda ya kabiri y’imyaka itanu.
Mu butumwa uyu mugabo yageneye Abanyafurika, yavuze ko hari byinshi byagezweho mu myaka itanu ishize, ariko hari ibindi bikeneye gukorwa cyane cyane ko Isi yose ubu ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus.
Yagize ati “Icyorezo cya Coronavirus cyahinduye buri kintu cyose ku Isi. Cyasubije inyuma ubukungu bwa Afurika. Umugabane watakaje iterambere n’ubukungu wagezeho mu myaka irenga 10. Urugendo rwo kuzahura Afurika ruzaba rurerure kandi ruzabamo inzitizi”.
Uyu munya-Nigeria yongeyeho ko icyorezo cya Covid-19 cyafunguye andi mahirwe mashya, ndetse kinerekana ibikwiye kwitabwaho mbere y’ibindi ari byo kubaka urwego rw’inganda za Afurika rukomeye kandi hakajyaho ingamba zifasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange rya Afurika.
Uretse Perezida Kagame witabiriye umuhango w’irahira rye, abandi banyacyubahiro bawitabiriye barimo Perezida wa CĂ´te d’Ivoire, Alassane Ouattara, Alpha CondĂ© wa Guinea, Muhammadu Buhari wa Nigeria, George Weah wa Liberia n’abandi.


