Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Kamena, yirukanye ku mirimo Jeanine Munyeshuli wari umaze igihe gito ari Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Itangazo rimwirukana ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Girente warisohoye mu cyimbo cy’Umukuru w’Igihugu.
Minisitiri w’Intebe icyakora ntiyigeze atangaza niba hari amakosa uyu mugore yaba yarakoze yatumye Perezida Kagame ahitamo kumwirukana.
Munyeshuli yari Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN kuva muri Kanama 2023.
Mbere yo kujya muri izo nshingano, yari Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Global Health Equity ndetse akaba yari mu bagize Inama y’Ubutegetsi yayo.
Munyeshuli yabaye kandi Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Cogebanque Plc.


