Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yifatanyije n’ibihumbi by’abaturage ba Afurika y’Epfo n’abandi bashyitsi baturutse hirya no hino ku Isi, mu birori by’irahira rya Perezida Cyril Ramaphosa w’iki gihugu.
Perezidansi y’u Rwanda ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, itangaza ko Perezida Kagame yageze muri Afurika y’Epfo, akaba yitabiriye ibi birori byitabiriwe n’abaturage basaga ibihumbi 30, n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 22.
Ni umuhango ubera kuri sitade ya Loftus Versfeld, mu mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2019. Ikinyamakuru Timeslive, gitangaza ko uretse Perezida Kagame witabiriye ibi birori hari n’abandi bakuru b’ibihugu bateganijwe kubyitabira barimo Museveni wa Uganda, John Magufuli wa Tanzania, Hage Geingob wa Namibia, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Umwami Mswati wa Swazland n’uwa Lesotho, Letsie,…
Iki kinyamakuru gitangaza ko ari ku nshuro ya mbere ibirori by’irahira rya Perezida wa Afurika y’Epfo ribereye kuri sitade, bikaba binateganijwe kandi ko Perezida Ramaphosa arahira ku isaha ya saa sita z’amanywa zo ku isaha yaho.
Abanyacyubahiro bo muri Afurika y’Epfo biteganijwe ko bitabira ibi birori barimo Graca Machel n’abahoze ari ba Perezida b’iki gihugu barimo Thabo Mbeki na Jacob Zuma.
Ku wa 22 Gicurasi 2019, nibwo Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo yemeje Cyril Ramaphosa w’imyaka 66 y’amavuko nka Perezida w’iki gihugu muri manda y’imyaka itanu. Yatowe nyuma y’uko ku wa 8 Gicurasi 2019, ishyaka rya ANC abarizwamo ari naryo riyoboye Afurika y’Epfo ryari ryatsinze amatora y’Abadepite.
Itegeko Nshinga rya Afurika y’Epfo rivuga ko Perezida atorwa n’Abadepite mu ishyaka ryagize imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko. ANC iri ku butegetsi yari imaze gutsinda amatora byahise biyihesha uburenganzira bwo gutanga Perezida, bityo 230 ba ANC muri 400 y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, bahita bamutora ku bwinshi.



