inama_10_-2.webp

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga uko imikino yafasha mu iterambere

Sangiza iyi nkuru

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame ari kumwe n’abandi banyacyubahiro barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, Abayobozi b’imiryango Mpuzamahanga, abahagarariye imikino itandukanye n’abandi, bitabiriye inama yiga ku ruhare rw’imikino mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

Iyi nama yabaye ku wa Kane, tariki ya 25 Nyakanga 2024 mu Bufaransa, yayobowe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, ari kumwe n’umuyobozi w’Ikigega cy’u Bufaransa gishinzwe Iterambere, Rémy Rioux.

Macron yavuze ko ibihugu byo ku Mugabane wa Amerika y’Epfo n’ibyo muri Afurika bifashwa mu guteza imbere ibikorwaremezo byakira ibikorwa binini by’imikino n’imyidagaduro. Aha niho yaboneye gutanga urugero kuri Perezida Kagame wabishoboye.

U Rwanda rufite BK Arena, Stade Amahoro ndetse n’ibindi bikorwaremezo bihuriza hamwe imikino myinshi igiye itandukanye, akaba ariyo mpamvu Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yahereye atanga urugero kuri Perezida Kagame.

Umukuru w’u Bufaransa yasabye umuryango mpuzamahanga gushyigikira no gutera inkunga ibihugu byakira amarushanwa atandukanye kugira ngo intego zemejwe zigerweho.inama_10_-2.webpparis_1-2.webpparis-5.webpiterambere-2.webp

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *