Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari mu gihugu cya Djibouti ku butumire bwa mugenzi we Ismail Omar Guelleh aho bagomba kwifatanya mu muhango wo gufungura ku mugaragaro isoko ry’ubucuruzi mpuzamahanga.
Kuri uyu wa 5 Nyakanga 2018, ni bwo igihugu cya Djibouti gifungura ku mugaragaro isoko mpuzamahanga ry’ubucuruzi nk’uko byamaze kugenda bikorwa no mu bindi bihugu bitandukanye ku mugabane w’Afurika aho usanga ibicuruzwa bimwe na bimwe byarakuriweho imisoro ibindi bigasora macye bitewe n’ibikubiye muri ayo masezerano, akaba ari muri urwo rwego u Rwanda nka kimwe muri ibyo bihugu rwatumiwe muri uriya muhango.
Uretse kandi kuba u Rwanda ruri mu bihugu bikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse rwanafunguye amarembo ku banyamahanga bashaka gukorera bizinesi zabo mu gihugu, runafitanye amasezerano y’ubufatanye n’iki gihugu cya Djibouti bityo ayo masezerano akaba agomba no gutangira gushyirwa mu bikorwa.

U Rwanda rumaze igihe ruasinyanye amasezerano y’ubufatanye na kiriya gihugu, cyaruhaye ubutaka bungana na Hegitari 20 buherereye ku cyambu cya Djibouti ahakunze gukorerwa ubucuruzi no kunyuzwa ibicuruzwa ku Nyanja Itukura mu mwaka wa 2013.
Muri Mata 2017, nibwo perezida kagame yagiriye uruzinduko muri kiriya gihugu aho hanaganiriwe ku buryo ubutaka byahanye bwabyazwa umusaruro.
Muri Werurwe 2016, u Rwanda na rwo rwahaye Djibouti ubutaka bwa Hegitari 10 mu gace kahariwe inganda.




