Mu gihe hashize imyaka igera kuri 40 ikibazo cy’ ubwigenge bwa Sahara y’iburengerazuba (Sahara Occidentali) cyaraburiwe umuti, Loni yizera ko Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame ashobora kugira uruhare rukomeye mu kugikemura dore ko na Maroc yamaze kugaruka muri AU.
Ni muri uru rwego, Perezida w’ Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe(AU), Paul Kagame yagiranye ibiganiro byimbitse ku kibazo cya Sahara occidental na mugenzi we Kohler wahoze ari Perezida w’ u Budage.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abaperezida bahagarariye ibihugu bya Afurika batari bacye ntibagize icyo batangaza kuri uku kugaruka kwa Maroc muri AU kubera uburyo iki gihugu cyifuza gukomeza gutegeka Sahara Occidental kandi iri mu bihugu byemewe na Loni.
Kuri iyi ngingo itoroshye, Ibihugu bya Afurika byari byasabye ko Maroc igomba kubanza kwemera ubwigenge bwa Sahara Occ. kugirango nayo yemerwe kongere kuba umunyamuryango wa AU.
Aha Maroc yari yatanze amananiza ko ivuga ko kugirango ibyemere ari uko AU ibanza kubahiriza Itegeko Nshinga ryabo mu gihe ryo rivuga ko Sahara Occ. ari intara ya Maroc.
Ibihugu byinshi bya Afurika ntibyemeranya na Maroc ahubwo biyishinja gutegeka ikindi gihugu ku mbaraga za gisirikare.
Mu gihe Perezida Paul Kagame yiteguye gutangira imirimo ye mishya nka Perezida wa AU yasuwe i Kigali na Kà¶hler wabaye Perezida w’ Budage kuva 2004 kugeza 2010 , kugeza magingo aya, niwe ntumwa idasanzwe y’ Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Sahara occidental.
Ni muri uru rwego, Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga w’ u Rwanda, Louise Mushikiwabo yavuze ko umubonano hagati ya Perezida Kagame na Kohler ushobora gutanga umusaruro ukomeye.
Ati « Hashize imyaka 40, Loni ihangana n’ ikibazo cya Sahara Occ. ariko igihe kirageze ngo Afurika yerekane uruhare rwayo mu gushakira iki kibazo umuti urambye”.
U Budage n’ u Rwanda bifitanye umubano kuva mu mateka y’ ubukoloni ariko na none ibi bihugu byarushijeho gukorana byo hafi mu nzego zitandukanye guhera mu 2000.
Uburezi, kwegereza abaturage ubuyobozi n’ imiyoborere myiza, iterambere ry’ urugaga rw’ abikorera n’ urubyiruko, imicungire y’ imari ya Leta ni bimwe mu byo u Budage buteramo u Rwanda inkunga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nzirambahari Nzibonera/Bwiza.com


