Utitaye ku Bufaransa na n’ubu butagira ambasaderi mu Rwanda, ngo patoro (Patron) wa Afurika ni perezida Paul Kagame. Ndetse ngo ambasaderi w’u Bubiligi ajya kuva mu Rwanda yashimye kongera gutorwa kwe kuwa 04 Kanama n’amajwi 98,79%, ndetse ashima imiyoborere y’umukuru w’u Rwanda. Ibi akaba ari ibikubiye mu nkuru dukesha urubuga, mondeafrique.com igaragaza uko perezida Kagame witegura kuyobora Afurika Yunze Ubumwe mu mwaka utaha, akomeje kumvisha Abanyafurika ko bagomba kwita ku bibazo byabo mbere y’uko abanyamahanga baza kubafasha.
Perezida Kagame ukomeje kugaragaza ko Abanyafurika bakwiye guhatirwa kugendera kuri demokarasi y’abazungu ahubwo agashyira imbere Afurika, yabashije gukura u Rwanda aho rwari ruri hatari heza arugeza aho ruri kuri ubu rutangarirwa n’isi yose, aho rukunze kuza mu myanya y’imbere mu bijyanye n’iterambere ryihuse.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Afurika y’Abanyafurika
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko perezida Kagame akomeje gushyira imbere Afurika y’Abanyafurika. Kuwa 01 Mutarama 2018, bikaba biteganyijwe ko perezida Kagame ari we uzatangira kuyobora Afurika Yunze Ubumwe kuri ubu afite n’inshingano zo gutegura uko uyu muryango uhuje ibihugu bya Afurika wavugururwa ukagendana n’igihe, aho ayoboye itsinda ry’impuguke zirimo Umunya-Tchad Moussa faki, perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe.
Mu yindi nkuru y’uru rubuga, ifite umutwe ugira uti: “Centrafrique, le Rwanda à la manoeuvre”, hakaba havugwamo ko perezida Kagame agaragaza ibyo Loni n’u Bufaransa bananiwe mu gukemura ibibazo byo muri Centrafrica. Mu gihe azaba atangiye kuyobora Afurika Yunze Ubumwe mu ntangiriro za 2018, hakaba hitezwe ko perezida Kagame afatanyije n’Abanyafurika bazagerageza gushakira umuti urambye ibi bibazo bafatanyije byuzuye na perezida Touadera.
Ubwo aheruka kurahirira gukomeza kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu kuwa 18 Kanama 2017, ibihumbi bibarirwa muri 30 by’abanyarwanda ndetse n’abakuru b’ibihugu na guverinoma bagera kuri 19 bari babucyereye kuri stade Amahoro bagiye gushyigikira perezida Kagame.
Mu bakuru b’ibihugu bari bahari, ngo abahawe ikaze ridasanzwe ni perezida Omar el Bashir wa Sudani ushakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ndetse rukaba rwaramufatiye ibihano bimubuza gusohoka mu gihugu, ndetse na perezida Yoweri Museveni wa Uganda.
Abandi bari bahari ni; perezida Alpha Conde wa Guinea, macky sall wa Senegal, Idris Deby Etino wa Tchad, Denis Sassou Nguesso wa Congo, Omar Guelleh wa Djibuti, Mohamoudou Issouffou wa Niger, Ali Bongo Ondimba wa Gabon, Faure Gnassingbe wa Togo na faustin Archange Touadera. Ibi ngo bikaba ari ikimenyetso cy’agaciro abakuru b’ibihugu byo muri Afurika baha mugenzi wabo, Paul Kagame.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


