Perezida Paul Kagame yanenze cyane imikorere y’abayobozi birindiriza gukemura ibibazo by’abaturage bakibuka kubikora ari uko bahuye na we, avuga ko agomba guhagurukira bene abo bafite imikorere nk’iyo.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kanama, ubwo yari i Nyagisenyi ho mu karere ka Nyamagabe aho yari yasuye abagatuye.
Ni mu mu ruzinduko rw’iminsi ine ari kugirira mu ntara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba kuva ejo ku wa Kane kugeza ejo bundi ku Cyumweru.
Perezida Kagame ubwo yari i Nyamagabe, yagaragaje ko abayobozi bakwiye kumva inshingano ziremereye bafite, bagahangayikishwa n’uko abaturage bayobora hari ibyo bayokeneye kandi bifuza bagakwiye kubona ariko bitabageraho.
Yavuze ko ibyo ari byo biha abayobozi inshingano zo gukora cyane bakamenya ibidashoboka, n’iyo byaba ari ibishobora gukorwa mu gihe kitari icy’ako kanya.
Kuri iyi ngingo Umukuru w’Igihugu yavuze ko kumenya inshingano inshingano abayobozi bakwiye kubigira ‘umuco’.
Yatanze urugero rw’uko muri 2019 ubwo yasuraga akarere ka Nyamagabe yagejejweho ikibazo cy’uruganda rw’ingano, gusa ubwo yakageragamo kuri uyu wa Gatanu nanone akaba yongeye kukigezwaho.
Yagaragaje ko iyo ikintu cyagakwiye gukorwa mu kwezi kumwe cyangwa atatu bikarangira gitwaye umwaka wose, iyo mikorere iba idatunganye.
Ati: “Ntabwo ari iyo, n’ibigoranye abantu baramenya ngo byatewe n’iki, hanyuma bakabifatira ingamba. Ariko kuba ufite ikibazo aho kugira icyo ugikoraho ugahora ukivuga, turaza kubisubiramo ndaza kubaza abayobozi hano kuko kujya bategereza naje hano bakambwira urutonde rw’ibibazo kandi bimwe banafitiye n’ubushobozi n’ibyangombwa byo kubikemura, ntabwo mbyumva neza.”
Perezida Kagame yavuze ko hari ubwo bene abo bayobozi ababaza ibyababayeho kugira ngo batuzuza inshingano zabo, ahubwo bakamubwira ko bari bubikore.
Ati: “Ubwo ni ukuvunga ngo nta cyabaye mu by’ukuri, nta cyari kibuze kuko iyo kiza kuba kibuze yakabaye akivuga. Ariko iyo akubwiye ati ‘tugiye kubikora’, ariko utakaje imyaka itanu, utaye igihe cy’imyaka itanu ariko utambwiye ngo ngiye kubikora. Ubujijwe n’iki kubikora igihe byari bikenewe byavugwaga?”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibi ari ibintu bigenda bigaruka buri gihe bikaba ngombwa ko abaza icyabuze akabura uwamusubiza, ibisobanura ko iyo ubajijwe icyabuze ananiwe kugisobanura “uwabuze aba ari we ugomba kubikora.”
Yavuze ko iyi mikorere idakwiriye, asaba abayobozi kubikemura.

12 Responses
Perezida Kagame yiyemeje guhagurukira abayobozi ba ‘Tugiye kubikora’
Papa anyihere Akazi

Hari byinshi bidasobanutse! Nonese Perezida amenya ibibazo by’abaturage ari uko abasuye mu myaka itanu? Yagombye kub azi ibibazo buri gihe! Aho bipfira ni muri ya mibare itekinitse na ya mihigo idafite ishingiro nka VIZIYO 2020! Nkeka ikibazo rero gituruka hejuru!

Ariko se nkawe wiyita Karekezi niba ariryawe koko ubona ikibazo atari icyabayobozi binzego zibanze zidakora neza inshingano zabo koko. Ingero ni nyinshi ntabwo nabitindaho. Nonese umukuru wigihugu kwafite inshingano nyinshi mugihugu ndetse no hanze yacyo ibyo byose atabifashijwemo nabatorewe kumufasha ndetse nabaturage muri rusange urumva atarikibazo kweli. Burigihe ahwagiye ibibazo biravugwa kandi byakagombye kuva byarakemutse ikinaniranye bakakimubwira akabaha umurongo bagikemuramo. Rwose turacyafite ubuyobozi bwohasi budakora neza.

Rwose Prezida wagira ngo niwe mujyanama w,abajyanama be. ahubwo ibibazo ni uruhuri. abajeune bagezweho koko ariko nibavangavange. Umuntu utaranubaka yamenya ate ibibazo by.ingo? umuntu wari ukiri mu bukode agomba kurwana na manda igasiga hari aho ari yakumva ate ibibazo bya rubanda akibara imicanga na sima? Umusore cyangwa inkumi bashyize mu mwanya ufata ibyemezo yakorana ate n,abo asanze bamurusha uburambe uretse gushaka kubikiza. Ibibazo ni byinshi gusa n;ibisubizo ni byinshi ariko HE afite abamubeshya gusa iyo yabamenye bakanirwa ibibakwiriye. Nasomaga comment z’Ibibazo by’abakozi bari aba leta birukanywe mu buryo bw’amaherere numva turacyafite ibibazo kabisa. wafata ute umukozi ufite uburambe bw’imyaka irenga makumyabiri ukamuhagarika ku kazi nta yindi advantage abonye kweli? warangiza umwanya yari ariho ukawushyira ku isoko unatanze amafaranga yandi ajyanye nabyo. Niba bishoboka bene abo bakozi bajye banahabwa pansiyo nkuko mu gisirikare na polisi badategereza imyaka ya za 60 na 65.. Gusa icyo twizeye cyo azabimenya kandi bizahabwa umurongo ubereye abagizweho n’izo ngaruka.

Navire Asure n’Akarere ka Rubavu Abaturage bakeneye kwinegura Cyane Cyane Abayobozi badatanga Service nziza ku baturage n’izo nakiriye zikamara amezi n’amezi zibitse, n’Igishimishije Ya Tururu yabo Bahoraga babwira Prezida Yamaze Kubavumbura Ubwo babeshya ko icyo kibazo niho Bari bakikimenya, cg ngo ntibari bakizi ariko ko bagiye kugihagurukira, Abaturage nabo biteguye kwivugira

Ubu ikigo cyubutaka nacyo kirindiriye ko Perezida abazwa ikibazo cyubutaka bwabaturage batuyemo bubatsemo ariko kubera “bureaucratie” bukaba butandutswe mu mazina ya ba nyirabwo ahubwo buri mu mazina ya Leta