Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko yizihije isabukuru ye y’amavuko ari kumwe n’inshuti n’umuryango.
Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2021, Perezida Kagame ni bwo yujuje imyaka 64 y’amavuko, yifurizwa umunsi mwiza na bamwe mu Banyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter na bamwe mu bayobozi bakuru.
Umukuru w’Igihugu mu rukerera rw’uyu wa 24 Ukwakira yagaragaje ko uyu munsi yawizihije ari kumwe n’abo mu muryango barimo: umufasha we Jeannette Kagame, umukobwa we Ange Kagame, umwuzukuru we, umukwe we Bertrand Ndengeyingoma, abandi bo mu muryango n’inshuti.
Yabanje gushimira buri wese wamwifurije isabukuru y’amavuko nziza, mu butumwa yanyujije kuri uru rubuga, agira ati: “Mfashe uyu mwanya ngo nshimire mwese mwanyifurije n’abanyifurije isabukuru y’amavuko y’umunezerano. Umugisha kuri mwese.
Ku ifoto imugaragaza ari kumwe n’inshuti n’umuryango, Perezida Kagame yageretseho ubutumwa bugira buti: “Mwakoze nshuti n’umuryango mwatumye isabukuru yanjye imwe y’ibyishimo.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje umwihariko wo kuba yizihije uyu munsi ari kumwe n’umwuzukuru we rukumbi; umwana wa Ange Kagame na Ndangeyingoma. Ku ifoto ari kumwe n’uyu mwana, yatangaje ko ari uw’ingenzi cyane kuri uyu munsi. Ati: “Igice cyiza cyane cy’isabukuru y’amavuko.”
Perezida Kagame yavutse tariki ya 23 Ukwakira 1957. Ayobora u Rwanda kuva mu 2000.

4 Responses
Perezida Kagame yizihije isabukuru y’amavuko n’inshuti n’umuryango
Nibyiza daaa!
Perezida Kagame yizihije isabukuru y’amavuko n’inshuti n’umuryango
Nibyiza daaa!
Perezida Kagame yizihije isabukuru y’amavuko n’inshuti n’umuryango
wawouuu lmana yamahoro nikomeze ikudukomereze woe na family yae nishuti nabavandimwe mubyeyi mwiza uberewe noguhora uhetse
Perezida Kagame yizihije isabukuru y’amavuko n’inshuti n’umuryango
wawouuu lmana yamahoro nikomeze ikudukomereze woe na family yae nishuti nabavandimwe mubyeyi mwiza uberewe noguhora uhetse