Minisitiri Biruta yajyaniye N'Guesso ubutumwa bwa Perezida Kagame

Perezida Kagame yoherereje ubutumwa mugenzi we wa Congo

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yoherereje mugenzi we uyobora Repubulika ya Congo, Denis Sassou N’Guesso ubutumwa kuri uyu wa 25 Mutarama 2023.

Nk’uko ibiro bya Perezida N’Guesso bibisobanura, ubu butumwa bwajyanwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Byagize biti: “Perezida wa Repubulika, Denis Sassou-N’Guesso yaganiriye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama 2023, ku rugo rwe rwo ku musozi, na Vincent Biruta, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, wazanye ubutmwa bwa Perezida Paul Kagame.”

Ntabwo ibiro bya Perezida wa Congo byatangaje ibikubiye mu butumwa Minisitiri Biruta yajyaniye N’Guesso ndetse n’ibyo bombi baganiriyeho.

Minisitiri Biruta yajyaniye N'Guesso ubutumwa bwa Perezida Kagame
Minisitiri Biruta yajyaniye N’Guesso ubutumwa bwa Perezida Kagame

Ikizwi ni uko ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza ndetse byasinyanye amasezerano mu bijyanye n’ubufatanye mu bukungu muri Mata 2022.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Kagame yoherereje ubutumwa mugenzi we wa Congo
    Ubutumwa bugira buti igihe congo yatera urwanda turagusaba inzira amasaha 24 gusa ngo tube duhinduye ibintu muri RDC maze kinshasa nabayobozi bayoberwe ikibakubise murakoze nyakubahwa ngweso

  2. Perezida Kagame yoherereje ubutumwa mugenzi we wa Congo
    Icy mpamya nuko ari ibijyanye n’umubano mwiza ku bihugu byombi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *