Perezida Kagame yunamiye ‘inshuti n’umuvandimwe’ we Magufuli

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yifatanyije n’abayobozi batandukanye ku Isi mu kunamira Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania witabye Imana.

Mu ijoro ryakeye ni bwo Visi-Perezida wa Tanzania, Samia Hassan Suluhu, yatangaje ko Magufuli yitabye Imana aguye mu bitaro byitiriwe Jakaya Kikwete i Dar Es Salaam.

Mu ijambo ryatambutse kuri Televiziyo y’igihugu, Madamu Suluhu yatangaje ko Perezida Magufuli yazize indwara n’umutima.

Ni nyuma y’igihe uyu mukuru w’igihugu cya Tanzania atagaragara mu ruhame, ibyatumye havugwa ibihuha byinshi ku buzima bwe mbere yo kwitaba Imana.

Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter ye, yatangaje ko yababajwe cyane n’urupfu rw’inshuti akaba n’umuvandimwe we Magufuli, aboneraho kwihanganisha umuryango we n’abaturage ba Tanzania muri rusange.

Ati: “Tubabajwe no gutakaza inshuti ndetse n’umuvandimwe wacu, Perezida Magufuli. Umusanzu we ku gihugu cye n’akarere kacu ntuzibagirana.”

“Nihanganishije cyane umuryango we n’abaturage ba Tanzania. Abaturage b’u Rwanda bifatanyije na Tanzania muri ibi bihe bikomeye.”

Mu bandi bakuru b’ibihugu bunamiye Perezida Magufuli harimo Uhuru Kenyatta wa Kenya, wahise ashyira igihugu cye mu cyunamo cy’iminsi irindwi.

Ba Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, FĂ©lix Antoine wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Edgar Lungu wa Zambia, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe n’abandi benshi; na bo batambukije ubutumwa bufata mu mugongo abanya-Tanzania.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *