Perezida wa Kenya uri gucyura igihe, Uhuru Kenyatta, yatangaje ko azubahiriza icyo amategeko ateganya, ashyikirize ubutegetsi Dr William Ruto mu mahoro.
Mu ijambo rya mbere yavuze ku matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 9 Kanama 2022, Perezida Kenyatta yashimiye Abanyakenya bitabiriye amatora, bagashyigikira abakandida babo.
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko ubwo yarahiriraga inshingano yo kuyobora Kenya, yemeye kubahiriza icyo amategeko ateganya n’ibyemezo by’inkiko.
Ati: “Uyu munsi, Urukiko rw’Ikirenga rwafashe umwanzuro ku makimbirane y’umwanya wa Perezida, rushimangira umwanzuro wafashe na komisiyo yigenga y’amatora tariki ya 15 Kanama 2022. Nk’uko nabyemeye ubwo narahiriraga iyi nshingano, niyemeje gushyira mu bikorwa ibwiriza ry’uru rukiko.”
Yakomeje ati: “Gahunda y’ihererekanyabubasha iri gutegurwa, iri mu maboko ya komite ishinzwe ihererekanyabubasha kandi mfite gahunda yo guha ububasha ubuyobozi bukurikiyeho no gukora ibindi by’ingenzi nshyigikira iyi gahunda.”
Perezida Kenyatta yaboneyeho gusaba Abanyakenya kubaha icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga.
Uyu Mukuru w’Igihugu yari ashyigikiye Raila Odinga, cyane ko amashyaka yabo, Jubilee na ODM, yihurije hamwe mu ihuriro Azimio la Umoja, atoranya umukandida umwe wo kuyahagararira mu matora.
Odinga ntiyemeye umwanzuro w’urukiko
Raila Odinga amaze kumva umwanzuro w’urukiko rw’ikirenga, yatangaje ko awubashye ariko atemeranya na wo, kuko ngo abanyamategeko ba Azimio la Umoja bagaragaje ibimenyetso bifatika byerekana ko mu ibarwa ry’amajwi habayemo amanyanga.
Yavuze ati: “Iki cyemezo ntigishyira iherezo ku byo duharanira ahubwo gituma dukuba kabiri imbaraga zacu kugira ngo duhindure iki gihugu mo igikungahaye kuri demukarasi, aho buri Munyakenya yisanga. Turashimira abadushyigikiye n’Abanyakenya batubaye inyuma.”
Odinga yongereyeho ko Abanyakenya baramenya vuba gahunda ye mu rugamba rwo guharanira umucyo, demukarasi no gukora cyangwa kubazwa inshingano.
Iri jambo ryashimangiye irya Martha Karua wari umukandida wungirije Odinga. Na we yagize ati: “Urukiko rwavuze. Nubaha ariko sinemeranya n’ibyo rwabonye.”


