Perezida Kim Jong wa Koreya ya Ruguru agiye kugenderera mugenzi we Putin

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un agiye kugirira uruzinduko rw’akazi mu Burusiya, ni ubwa mbere uyu muperezida azaba agendereye mugenzi we, Perezida Vladimir Putin.

Ibi byatangajwe n’ikinyamakuru KNCA cya Leta y’u Burusiya kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mata 2019, ariko ntabwo kigeze gitangaza igihe n’aho bazahurira.

Leta y’u Burusiya yatangaje mu cyumweru gishize ko abo bategetsi babiri bazabonanira mu Burusiya mu mpera z’uku kwezi kwa Kane ariko ntiyagira byinshi itangaza.

Radiyo Ijwi rya Amerika itangaza ko biteganijwe ko aba bayobozi bombi bashobora guhurira mu Burasirazuba bw’u Burusiya mu mujyi wa Vladivostok, ejo ku wa Gatatu cyangwa ku wa Kane w’iki cyumweru.

Iyi izaba ari inshuro ya Mbere Perezida w’u Burusiya n’uwa Koreya ya Ruguru bazaba bahuye kuva aho Kim Jong agiriye ku butegetsi.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *