Perezida Lukashenko aremeza ko umuyobozi wa Wagner ari mu Burusiya kandi yidegembya

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’abacanshuro ba Wagner, Yevgeny Prigozhin, wayoboye ubwigomeke bw’igihe gito mu Burusiya mu kwezi gushize ari mu Burusiya aho kuba muri Belarus nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’iki gihugu .

Aho Prigozhin aherereye habaye amayobera kuva yigomeka kuri Leta y’u Burusiya ndetse bikavugwa ko yashatse no guhirika Putin.

Mu masezerano yo guhagarika uko kwigomeka, ibirego yashinjwaga byakuweho maze ahabwa uburenganzira bwo kwimukira muri Belarus.

Ariko kuri uyu wa Kane, Perezida wa Belarus, Alexander Lukashenko yagize ati: “Naho Prigozhin, ari i St Petersburg. Ntabwo ari ku butaka bwa Belarus.”

Mu gusubiza ibyatangajwe na Lukashenko nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga, Perezidansi y’u Burusiya, Kremlin, yavuze ko “idakurikirana” ingendo za Prigozhin.

Mr Lukashenko had helped broker the deal to end the mutiny, and just over a week ago said Prigozhin had arrived in Belarus.

Perezida Lukashenko yari yafashije kugera ku masezerano yo guhagarika kwigomeka kw’abacanshuro ba Wagner, kandi hashize icyumweru kimwe avuze ko Prigozhin yageze muri Belarus.

BBC ivuga ko yakurikiranye indege bwite ya Prigozhin ijya muri Belarus mu mpera za Kamena, igasubira mu Burusiya uwo munsi ninjoro.

Kuva icyo gihe yakoze ingendo nyinshi hagati ya St Petersburg na Moscou, nubwo hatamenyekanye niba Prigozhin yarabaga ayirimo. BBC ntishobora kandi ivuga ko itashoboye kugenzura ibyo Lukashenko avuga ku bijyanye n’aho umuyobozi wa Wagner aherereye.

Ariko Lukashenko yabwiye abanyamakuru ko azi “neza” ko Prigzhin yakomeje kuba umuntu widegembya, agira ati: “Ejo navuganye nawe kuri terefone.”

Lukashenko yongeyeho ati “uko mbizi” abandi barwanyi ba Wagner baracyari mu birindiro byabo bishobora kuba birimo ibyo mu burasirazuba bwa Ukraine cyangwa mu kigo cy’imyitozo cyo mu karere ka Krasnodar mu Burusiya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *