Perezida wa Repubulika y’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Mario Draghi na Shanseriye w’u Budage, Olaf Scholz, binjiranye muri Ukraine.
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bisobanura ko aba bayobozi binjiye muri Ukraine bakoresheje gari ya moshi yaturutse muri Pologne, bageze mu murwa mukuru, Kyiv, mu gitondo cy’uyu wa 16 Kamena 2022.
Byateganyijwe ko bakirwa na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, basure uduce twabereyemo intambara hagati y’iki gihugu n’u Burusiya, by’umwihariko ahiciwe abasivili benshi.
Macron akigera i Kyiv yavuze ko uruzinduko rwe na bagenzi be rutanga ubutumwa. Ati: “Ubu ni ubutumwa bw’ubumwe bw’Uburayi buhawe abagabo n’abagore bo muri Ukraine ko bashyigikiwe.”
Aba bayobozi bageze i Kyiv mu gihe Perezida Zelensky asaba amahanga by’umwihariko ibihugu by’i Burayi guha Ukraine intwaro zikomeye zayifasha gutsinda u Burusiya bwabashojeho intambara guhera muri Gashyantare 2022.
Uruzinduko rwabo muri iki gihe cy’intambara, rukurikiye urw’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, umuyobozi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) n’umuyobozi wa NATO. Umugore wa Perezida Joe Biden, Dr Jill Biden na we yagezeyo.



2 Responses
Perezida Macron, Draghi w’u Butaliyani na Scholz w’u Budage binjiranye muri Ukraine
None se ko bajyayo barinzwe bamenyesheje na Russia ko bariyo,ubwo Ukraine biyimariye iki?
Ukraine ijya yibuka ko bariya baritone amasezerano yo kudaterana?
Perezida Macron, Draghi w’u Butaliyani na Scholz w’u Budage binjiranye muri Ukraine
None se ko bajyayo barinzwe bamenyesheje na Russia ko bariyo,ubwo Ukraine biyimariye iki?
Ukraine ijya yibuka ko bariya baritone amasezerano yo kudaterana?