Perezida Macron yateguje amavugurura akomeye mu gisirikare, ashingiye ku bibera muri Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yarahiriye kuvugurura igisirikare cy’iki gihugu mu buryo bukomeye kuva mu mwaka w’2024 kugeza mu 2030, ashingiye ku ntambara ikomeje u Burusiya bwashoje kuri Ukraine.

Ubwo yari ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere bya Mont-de-Marsan kuri uyu wa 20 Mutarama 2023, Perezida Macron yatangaje ko u Bufaransa bugomba kugira igisirikare gifite ubushobozi bwo guhangana n’ibibibi bigaragara muri iki kinyejana.

Muri aya mavugurura, Macron yavuze ko u Bufaransa buzaba bufite ubushobozi bwisumbuyeho bwo guhangana n’ibitero bya kirimbuzi. Ati: “Mu gihe intambara iri guhinduka, u Bufaransa buzaba bufite ingabo ziteguye ibibi by’ikinyejana.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yakomeje ati: “Guhangana n’ibitero bya kirimbuzi ni umwe mu mwihariko w’u Bufaransa ku bindi bihugu by’i Burayi. Turi kubona ibishya, dusesenguye intambara yo muri Ukraine, tubona ari ngombwa.”

Mu yandi mavugurura kandi yitezwe mu gisirikare cy’u Bufaransa, harimo kongera ubushobozi mu by’indege zitagira abapilote (drones) ndetse no mu rwego rw’ubutasi, ku kigero cya 60%, cyane ko ari ho hagaragayemo icyuho gikomeye.

Muri rusange, ingengo y’imari izahabwa igisirikare cy’u Bufaransa kuva mu mwaka w’2024 kugeza mu 2030 ni amayero miliyari 413. Iraruta cyane iyari yarateganyijwe mu 2019-2025 kuko yo yari miliyari 295 z’amayero.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Perezida Macron yateguje amavugurura akomeye mu gisirikare, ashingiye ku bibera muri Ukraine
    Mu gihe biriya byihebe by’Abarusiya bizaba bikikiyoboye kiriya gihugu cy’igihangange, isi izahora yiteguye ibibi. Dusenge cyane Imana ibidutsindire nkuko yatsinze Hitrel n’Abanazi be, abanyarwanda natwe ikadutsindira Abaparmehutu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *