Amakuru avuga ko umukuru w’ubutasi bwa gisirikare bw’Ubufaransa, Gen Eric Vidaud, yatakaje akazi ke nyuma yo kunanirwa guteganya ko Uburusiya bwari gushoza intambara muri Ukraine. Ni nyuma y’amezi arindwi yari amaze muri ako kazi. Inkuru imwe yavuze ko yegetsweho gutanga “amakuru adahagije” no “kudasobanukirwa ibintu”. Amerika yasesenguye by’ukuri ko Uburusiya bwari burimo buteganya kugaba igitero kinini, mu gihe Ubufaransa bwanzuye ko ibyo bidashoboka. Umuntu wo mu gisirikare yavuze ko ibyo umukuru w’igisirikare cy’Ubufaransa yabyegetse kuri Gen Vidaud. Ariko, uwo muntu wo mu gisirikare cy’Ubufaransa yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko akazi ka Jenerali Vidaud kari ako gutanga “amakuru y’ubutasi bwa gisirikare ku bikorwa, si [ugutanga amakuru] ku bikozwe bigambiriwe”. Kubera ko urwego rwa Jenerali Vidaud rwanzuye ko Uburusiya bwari bufite ubushobozi bwo gutera Ukraine, uwo muntu yabwiye AFP ko “ibyabaye byerekana ko yari mu kuri”. Ubwo BBC yasabaga umuvugizi w’igisirikare cy’Ubufaransa kugira icyo abivugaho, Jenerali Thierry Burkhard yavuze ko nta cyo afite cyo kubivugaho. Muri Werurwe 2022, Gen Burkhard yemeye ko ubutasi bw’Ubufaransa butageze ku rwego rw’amakuru y’Amerika cyangwa Ubwongereza, yatangazwaga mu gushyira igitutu kuri Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin. Yabwiye ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa ati: “Abanyamerika bavuze ko Abarusiya bari bagiye gutera, bari bafite ukuri”.

2 Responses
Perezida Macron yirukanye ukuriye ubutasi bwa gisirikare kubera Ukraine
None se iyo azagutanga amakuru ko RUSSIA izatera UKRAINE abafaransa bari gukora iki, none se abanyamerika bamenyeko RUSSIA izatera UKRAINE bakoze iki, nanubu yarateye icyo bakoze se nikihe, gushuka perezida wa UKRAINE yarangiza bakamuteba mu nama nicyo bari baragambariye? erega na Perezida wa UKRANE iyo aza kumenya ko ntacyo bazamumarira yarikwemera ibyo RUSSIA isaba byose, none ubu nubwo yabyemera RUSSIA ntiyabyumva kuko yabonye intege nkeya zabanyaburayi. ngaho nibatumize amanama daa ndebe ikizayavamo