Perezida Magufuli azifatanya n’Abanyarwanda kwibuka jenoside ku nshuro ya 22

Sangiza iyi nkuru

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania ategerejwe i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa 06 Mata aho azaba aje mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

KTPress dukesha iyi nkuru iravuga ko yamenye ko perezida Magufuri kuri uyu wa Gatatu azaba ari mu Rwanda, aho uruzinduko rwe ngo ruzatangira afungura ku mugaragaro Umupaka wahujwe wa Rusumo uhuza Tanzania n’u Rwanda mbere y’uko azaha ikiganiro abanyamakuru ari kumwe na perezida Kagame.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Magufuli azifatanya kuwa 07 Mata n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Magufuli, Kagame ndetse n’umufasha we bakazashyira indabo ku rwibutso bagacana urumuri rw’ikizere.

02-15

Nyuma yaho ngo perezida Magufuli azanifatanya n’Abanyarwanda mu rugendo rwo kwibuka (Walk to Remember) mbere yo kuzitabira ijoro ryo kwibuka kuri Stade Amahoro.

Kuva John Pombe Magufuli yatsindira kuyobora Tanzania mu mwaka ushize umubano w’ibihugu byombi wari warajemo agatotsi ku butegetsi bwa Jakaya Kikwete watangiye gusubira mu buryo gahoro gahoro ndetse abakuru b’ibihugu byombi bakaba bakunze kumvikana bashimagizanya. Hakaba hari icyizere ko umubano w’ibihugu byombi wazasubira mu buryo bikabana bitishishanya hagendewe ku bimenyetso bigaragazwa nab a perezida bombi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *