Perezida Magufuli yemeje ko Kagame ari inshuti ye Abanyarwanda bakaba abavandimwe

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli kuri uyu wa Gatatu tariki 06 yatangiriye uruzinduko rwe rwa mbere rw’akazi mu Rwanda aho yaje ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda aje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22 ndetse no gufungura ku mugaragaro umupaka uhuriweho n’ibihugu byombi (One Stop Border) wa Rusumo.

CfWpbi5XEAAJShO

Perezida Kagame ndetse na madamu we, Jeannette Kagame babanje kwakirwa na perezida Magufuli ku ruhande rwa Tanzania wambutse umupaka wa Rusumo, aho perezida Kagame yasuhuje Abatanzaniya akababwira ko abazaniye indamutso y’abavandimwe b’Abanyarwanda ndetse ababwira ko bishyize hamwe barushaho gukomera.

CfW4zFJWwAAtzIA
Abakuru b’ibihugu byombi ku kiraro kibihuza

Nyuma yaho perezida Kagame yavuze ko yishimiye kwakira mugenzi we mu Rwanda ndetse yizeza ko azakirwa neza uko bikwiye n’abamuherekeje.

CfW4xvfWsAApx8A

Nyuma yo gutangiza ku mugaragaro One Stop Border ya Rusumo, Perezida Kagame yagize ati: “Turashaka ko umubare w’abakoresha uyu mupaka wa Rusumo bajya cyangwa bava Tanzania wiyongera, ubucuruzi bugatezwa imbere” . yakomeje avuga ko Abanyatanzania n’Abanyarwanda bakeneye amahoro, bakeneye ubucuti, bakeneye guhahirana twese tugatera imbere.

CfW4yCdWIAEv_HN

Perezida Magufuli nawe yahise ashimira perezida w’u Rwanda kuba yaramutumiye, ndetse ashimangira ko urugendo rwe rwa mbere rw’akazi kuva yaba perezida aruhereye mu Rwanda.

CfWpbiMWQAA5cu0

Yakomeje avuga ko yishimiye gusura Abanyarwanda ashimira perezida Kagame yise inshuti ye ku kuba yamwakiriye. Yongeyeho ko asuye u Rwanda mu rwego rwo kugaragaza umubano mwiza n’ubuvandimwe hagati y’ibihugu byombi.

Nyuma hakurikiyeho gufungura ku mugaragaro ibiro bya gasutamo ya Rusumo bihuriweho n’ibihugu byombi. Banatashye kandi ikiraro gihuza u Rwanda na Tanzania kiri ku Rusumo mu Karere ka Kirehe. Iki kiraro kikaba cyarubatswe n’Abayapani ndetse imihanda iruhuriraho ikaba yarubatswe ku nkunga ya banki Nyafurika nk’uko perezida Kagame yasobanuye.

CfWpbhDWEAAmC_m (1)

Perezida Magufuli kandi yakomoje ku muryango wa EAC avuga ko uyu muryango ufite abaturage benshi ku buryo bafatanyije nta cyabananira. Yaboneyeho gushimira abaterankunga bose bafashije mu kugira ngo ibiro bya gasutamo bihuriweho byubakwe.

CfWpbpuXEAIwqbJ
Ikimenyetso kigaragaza ko One Stop Border ya Rusumo yafunguwe na ba perezida Kagame na Magufuli

Mu rugendo rwe rw’iminsi ibiri mu Rwanda, perezida Magufuli yatangaje ko azahigira byinshi kandi yizeza Abanyarwanda ko Abanyatanzaniya ari abavandimwe babo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *