Perezida Milei yirukanye Minisitiri wasabye Messi gusaba imbabazi

Sangiza iyi nkuru

Perezida Javier Milei wa Argentine yirukanye Julio Garro wari Minisitiri wungirije wa Siporo, amuhora gusaba Lionel Messi gusaba imbabazi kubera igikorwa kitavuzweho rumwe cyakozwe na Enzo Fernandez.

Ku Cyumweru tariki ya 17 ni bwo ikipe y’Igihugu ya Argentine yatwaye igikombe cya Copa America itsinze Colombia bari bahuriye ku mukino wa nyuma igitego 1-0.

Igitego cyo ku munota wa 112 cya rutahizamu Lautaro Martinez ni cyo cyafashije Albiceleste kwisubiza iki gikombe yaherukaga gutwara mu myaka ibiri ishize.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe abakinnyi ba Argentine bagaragaye baririmba indirimbo zitandukanye mu rwego rwo kucyishimira, zirimo imwe yarimo ubutumwa bukwena abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa batwaye Igikombe cy’Isi cya 2022 babashinja kuba baranze gukinira ibihugu bya Afurika bakomokamo bagahitamo gukinira Les Bleus.

Abakinnyi ba Argentine bunvikanye baririmba bati: “Bakinira u Bufaransa nyamara ababyeyi babo ni abanya-Angola. Ba nyina ni abanya-CamĂ©roun, mu gihe ba se ari abanya-Nigeria. Pasiporo zabo ariko zivuga Igifaransa.”

Aya mashusho yateje urunturuntu nyuma y’uko Enzo Fernandez afashe agace kayo akagashyira ku rubuga rwe rwa Instagram.

Uyu musore usanzwe akinira Chelsea yo mu Bwongereza yahise atangira gushyirwa ku gitutu ashinjwa gukora irondaruhu, ibyanatumye yihutira gusaba imbabazi.

Mu rwego rwo gucubya uyu mwuka mubi kandi byabaye ngombwa ko Minisitiri Julio Garro asaba Lionel Messi usanzwe ari Kapiteni wa Argentine yasaba imbabazi ku byakozwe na Enzo.

Uyu ubwo yari kuri imwe muri Radiyo zo muri Argentine yavuze ko “Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu na we agomba kuza agasaba imbabazi ku byabaye. Ni na ko bigomba kugenda Perezida wa AFA (Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Argentine). Ntekereza ko bikwiye”.

Kugeza ubu Messi wavunikiye mu mukino Argentine yatsinzemo Colombia ntabwo arasaba imbabazi.

Icyakora Perezidansi ya Argentine mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko Minisitiri Julio Garro yirukanwe kuko nta nshingano afite zo guha amabwiriza ikipe y’Igihugu yatwaye Igikombe cy’Isi.

Yagize iti: “Nta Guverinoma ishobora kubwira ikipe y’Igihugu ya Argentine yatwaye Igikombe cy’Isi na Copa America ebyiri icyo gutekereza cyangwa icyo gukora. Ku bw’ibi, Julio Garro ntakiri Minisitiri wungirije wa Siporo y’Igihugu”.

Minisitiri Garro nyuma yo kwirukanwa yasabye imbabazi ku byo yatangaje, avuga ko ntawe yari agambiriye gukomeretsa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *