Perezida Yoweri Museveni kuri uyu wa Gatatu, itariki 06 Gashyantare, ubwo hibukwa umunsi watangije igitero cyo kubohora igihugu mu 1981, yaboneyeho kuburira abashaka guhungabanya umutekano wa Uganda ababwira ko bazisenya ubwabo ndetse ko n’abakora ubwicanyi muri Kampala bazatsindwa.
Perezida Museveni akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo za Uganda, yavuze ko umutwe wa NRA waje kuvamo UPDF wagiye urushaho kugira ubushobozi kuva mu myaka 38 umaze kubera ko washingiwe ku ngengabitekerezo nziza ishyira imbere ikinyabupfura, gukunda igihugu, gukunda Afurika no guharanira impinduka mu mibereho n’ubukungu.

Ibi perezida wa Uganda wari uherekejwe n’umufasha we, Janet Museveni, yabitangarije mu birori bya Tarehe Sita yizihijwe ku nshuro ya 38 hibukwa igitero ku kigo cya gisirikare cya Kabamba cyabaye imbarutso y’urugamba rwo kubohoza Uganda kuwa 06 Gashyantare 1981.
Perezida Museveni yavuze byinshi bijyanye n’ibyagezweho mu kubaka igisirikare cy’umwuga, aboneraho kwizeza Abagande ko igisirikare cy’igihugu, UPDF, kuri ubu gikomeye, gifite ibikoresho bihagije byo kurinda Uganda icyayihungabanya cyose, yongeraho ko abagerageza guhungabanya Uganda bazisenya ubwabo.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga, Perezida Museveni yagize ati:” Nta n’umwe ushobora guhungabanya amahoro yacu. Abatekereza guhungabanya Uganda, bazisenya ubwabo kandi n’abo bakora ubwicanyi muri Kampala, bazatsindwa kandi basenywe .”
Minisitiri w’ingabo wa Uganda, Adolf Mwesige, nawe yashimiye perezida Museveni ku ngufu yashyize mu kubaka UPDF ikaba igisirikare gikunda igihugu, gifite ikinyabupfura, ndetse cy’ikinyamwuga ngo byatumye kiba igisirikare cyubashywe ku Isi yose.
Â
Â


