Perezida wa Uganda ,Yoweri Kaguta Museveni yamaganiye kure iraswa ry’Umuvugizi wa Polisi ,Assistant Inspector of Police Andrew Felix Kaweesi wishwe arasiwe rimwe n’abarinzi be babiri.
Kubera ubwicanyi bukomeje kuba hirya no hino cyane cyane mu mijyi igize igihugu cya Uganda,Perezida Museveni yavuze ko hagiye gushyirwa Camera mu mijyi minini ndetse no ku mihanda minini.
Ati“ Rimwe twigeze gutegura uyu mushinga ariko tuza kuwusubika kubera ibindi byihutirwaga kurushaho harimo imihanda n’amashyanyarazi’’
Perezida Museveni akomeza agira ati“ Aba bajura baratekereza ko bagomba gukoresha iki cyuho mu guhungabanya umutekano.Nafashe umwanzuro,nohereza Minisitiri w’Imali gukorana na Polisi kugira ngo bakureho iki cyuho’’
Akomeza avuga ko mu gihe ariko bitarakorwa abashinzwe umutekano n’abaturage muri rusange mu guhangana n’abajura bakomeje gukoresha moto mu kwica abantu.
“ Niba mubonye ibintu nk’ibi cyane cyane kurasa umuntu ufite abarinzi mugomba kugira icyo mukora mu rwego rwo kubakoma mu nkokora’’
Ubwicanyi muri Uganda bukaba bukomeje kwibasira abayobozi batandukanye harimo n’abasirikare bakuru harimo Umushinjacyaha , Joan Kagezi, Major Kigundu ndetse na ba Sheikhs aho bose bishwe barashwe nk’uko bitangazwa na Chimpreports.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017, nibwo Umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, AIGP Felix Andrew Kaweesi yarasiwe mu gace atuyemo muri metero 100 uvuye mu rugo iwe, ubwo abantu bitwaje imbunda bagabaga igitero ku modoka ye. Uyu muyobozi akaba yarasanywe n’abandi bagenzi be 2 barimo abamurinda mu gace ka Kulambiro mu mujyi wa Kampala.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com


