Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ejo ku wa Mbere yahaye umugore w’umuhanzi Aliaune Damala Badara Akon Thiam (Akon) izina ry’Urunyankole, rumwe mu ndimi zikoreshwa muri iki gihugu.
Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije ku rubuga rwa Twitter, ubwo yavugaga ku nama yagiranye n’itsinda ry’abashoramari ryajyanwe muri Uganda n’uyu muhanzi wamamaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Perezida Museveni yagize ati: “Nahuye n’itsinda ry’abashomari ryazanywe n’umuririmbyi Aliaune Badara Akon n’umugore we Rozina Negusei ku biro by’Umukuru w’Igihugu kuri Entebbe, tuganira ku mahirwe y’ishoramari ari muri Uganda.”

Muri ubu butumwa, uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko yahaye Rozina ukomoka muri Ethiopia izina ry’Urunyankole, Ihangwe. Ati: “Nanahaye Madamu Rozina izina ryo muri Uganda-Ihangwe.”
‘Ihangwe’ mu rurimi rw’Ikinyarwanda risobanuye ‘Umucyo’. Bivuze ko Perezida Museveni yise Rozina ‘Nyiramucyo’ cyangwa se ‘Mukamucyo’.
Muri Mata 2021 ni bwo Akon na Rozina baherukaga muri Uganda mu ruzinduko rwo gushaka amahirwe y’ishoramari muri iki gihugu.

Uyu muhanzi, umugore we bafatanyije n’abandi bashoramari, barateganya kuzakora ibikorwa birimo kubaka umujyi ukomeye muri Uganda mu gihe kiri imbere.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


