Idini yo mu gihugu cya Uganda riherutse gusaba Perezida Museveni ko agomba kujya atanga amafaranga angana na 10% by’ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka wose akayazana mu rusengero mu rwego rwo kwerekana uruhare rwe mu gukora umurimo w’Imana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi Perezida Museveni yabisabwe n’umwe mu bapasiteri bo muri kiriya gihugu mu cyumweru dusoza, Robert Kayanja wo mu itorero rya Rubaga Miracle Center, ubwo bari mu masengesho yiswe iminsi 77 y’ikuzo aho Perezida Museveni n’umugore we bari abashyitsi bakuru.
Pasiteri Robert Kayanja yagize ati”Nyakubahwa Perezida, dukeneye ko mwajya mutanga amafaranga 10% by’ingengo y’imari y’umwaka kuko nawe uri umuyoboke w’itorero ryacu kandi ukaba ugomba kuzamura umurimo w’ivugabutumwa.”
Perezida Museveni wari wicaye aho n’umugore we bareba uko abakozi b’Imana bakuranwa amagambo bamutaka ku bikorwa by’indashyikirwa yabagejejeho, yirinze kugira icyo atangariza aho kugeza batashye.
Andi makuru avuga ko hari n’uwahagurutse akavuga uburyo ibyo Perezida Museveni yakoreye urwo rusengero bikwiye kuzandikwa mu bitabo n’abandi bantu bakabisoma kuko atandukanye n’abandi baperezida ku kijyanye no gukunda umurimo w’Imana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gusoza uyu muhango, Umugore wa Perezida Museveni, Janet Museveni we mu ijambo yagejeje ku bari aho yisabiye Pasiteri n’abayoboke be ko basenga cyane imvura ikagwa mu gihugu hose abaturage bakabasha guhinga bakeza ndetse n’ikibazo cy’ubutayu kihagaragara kigacika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


