Perezida wa uganda, Yoweli Museveni yazamuye mu ntera abasirikare bakuru bayobora umutwe udasanzwe w’ingabo z’igihugu basaga 300.
Ni muri urwo rwego, Don Nabaasa wayoboraga umutwe w’ingabo zidasanzwe yakuwe ku ipeti rya Colonel agahabwa irya Brigadier General.
Mu gihe mugenzi we Abel Kandiho wayoboraga ishami ry’ubutasi bwa gisirikare, Chieftaincy Military Intelligence (CMI), na we wari Colonnel na we akaba yagizwe brigadier General.
Nubwo aba ari bo bashyizwe ahagaragara, biteganyijwe ko umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig Richard Karemire agomba gushyira ahagaragara urundi rutonde rw’Abofisiye bagera kuri 300 na bo bahinduriwe amapeti.
Ni mu gihe kandi perezida Museveni yari aherutse gutangaza ko igisirikare cya NRM gikwiye kongera imbaraga mu mikorere, ibi bikaba binuzuzanya no kuba mu minsi ishize cyari kirimo gutoza amaraso mashya yiganjemo urubyiruko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Na ho abasirikare nka Nabasa ndetse na Kandiho bakaba ari bamwe mu basirikare bari baherutse kugirirwa icyizere na perezida museveni na none akabaha imyanya ikomeye, aho Kandiho yari aherutse guhabwa inshingano zo gukora ubugenzacyaha ku bapolisi baba baragize uruhare mu byaha runaka bitandukanye.
Ikinyamakuru chimpreports kivuga ko uyu yahawe izi nshingano nyuma y’uko abasirikare benshi n’abapolisi bagaragaye mu bikorwa byo kwinjiza impunzi z’Abanyarwanda mu gisirikare ndetse bamwe muri bo bakanabifungirwa, uyu musirikare akaba yarakoze mu gace ka Luweero mu 1994 — 1998 ari na ho yamenyekaniye ubwo yakoraga mu ruganda rwa gisirikare nyuma yo kubivamo akinjira mu gisirikare nyirizina.
Na ho Col. Nabasa wari warize ibijyanye no kuyobora urugamba rwifashisha ibifaro mu ishuri rya Warfare Training School mu gace ka Mubende akaza no kuyobora ikompanyi ijyanye n’ikoreshwa ry’ibyo bisasu guhera mu 2000 — 2002 nyuma akaza no gukomereza amasomo muri Amerika.
Ibi Perezida museveni yabikoze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2017, ibi akaba ngo yabikoze mu rwego rwo kubashimira no gukomeza kobongerera ibyishimo mu kazi ka bo bakora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


