GlCM9NHXYAEBBeF

Perezida Museveni yemeje ko abacuranga imiziki bazajya bishyura ba nyirayo

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yemeje ishyirwaho ry’uburyo bushya bwo gucunga uburenganzira ku bihangano by’abahanzi (Copyright Management System) hagamijwe kubarinda no gutuma binjiza amafaranga abiturutseho.

Iri koranabuhanga rizafasha kumenya ahantu indirimbo yakinwe n’umubare w’igihe yacuranzwe. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yabereye i Rwakitura aho yari yahuje Perezida Museveni n’abahanzi bakomeye barimo Eddy Kenzo.

Iri koranabuhanga rizafasha mu buryo bukurikira:

  • Kwemeza uburenganzira bw’indirimbo n’ibindi bihangano by’abahanzi
  •  Gukurikirana aho indirimbo zakinwe mu tubari, kuri televiziyo no kuri radiyo
  • Kwemeza ko abahanzi bahembwa bitewe n’uko indirimbo zabo zakoreshejwe
  • Kurwanya ubujura bw’indirimbo n’ibindi bihangano

Uko bizakorwa:

Utubari, radiyo na televiziyo bigomba gukoresha igikoresho cyabugenewe mu gucuranga umuziki wa Uganda. Iri koranabuhanga rizakurikirana inshuro indirimbo yakoreshejwe, kugira ngo amafaranga agenewe umuhanzi amugereho uko bikwiye

Urugero: Niba akabari kishyuye Miliyoni nk’amafaranga y’uburenganzira bwo gucuranga indirimbo, umuhanzi wagize indirimbo yacuranzwe inshuro 60 azahabwa 60% by’ayo mafaranga.

Iyubahirizwa ry’iri koranabuhanga:

Utubari tuzasabwa gushyiraho ibikoresho bikurikirana uko umuziki icurangwa. Si ibyo gusa, ikigo cy’itumanaho cya Uganda (UCC) kizakurikirana iyubahirizwa ry’amategeko

Polisi ya Uganda izaba ishinzwe gukurikirana ko abantu babyubahiriza ndetse ko abazirengagiza iri tegeko bashobora gufungirwa ibikorwa byabo

Kuki ari ingenzi?

Abahanzi benshi bahura n’ibibazo by’ubukene nyuma y’igihe cyabo cyo kwamamara. Iri koranabuhanga rizabafasha gukomeza kwinjiza amafaranga mu gihe cyose indirimbo zabo zikiri gukinwa. Ni intambwe ikomeye mu guha abahanzi agaciro no kurengera umwuga wabo.

Iyi gahunda yakozwe n’impuguke za Leta ziyobowe na Eng. Sheba Kyobutungi, ifatanyijwe n’ibigo nka UCC, URA na Polisi ya Uganda kugira ngo yubahirizwe uko bikwiye.

Iyi ni intambwe ikomeye izafasha iterambere ry’inganda z’ubuhanzi muri Uganda, ikarengera uburenganzira bw’abahanzi, ikanabafasha kubona inyungu z’akazi kabo mu buryo burambye.

GlCM9NHXYAEBBeF scaled GlCM9M XsAAVJR0 scaled GlCM9NeWsAAng X scaled GlCM9NgWcAAZPHz scaled

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *