Kuwa 22 Gicurasi 2018, nibwo perezida Museveni yakiriye umuhungu wa perezida w’Afurika y’Epfo, Andile Ramaphosa hamwe n’itsinda bari bazanye i Kamppala ubwo bari bagiye mu muhango wo gusaba no gukwa mwishywa wa Amama Mbabazi warerewe iwe, Bridget Birungi Rwakairu w’imyaka 37.
Uyu musore w’imyaka 36 yageze i Kampala aherekejwe na nyina ndetse n’abandi bagera kuri 11 bo mu muryango we mu muhango wo gukwa kwa Amama Mbabazi, mu muhango wanagaragayemo perezida Yoweli Museveni.
Perezida Museveni yagize ati”Nahuye na Andile Ramaphosa umuhungu wa Cyril ramphosa aho yari yaje gukwa umukobwa wa Minisitiri w’Intebe Amama , Bridget Birungi n’itsinda ry’abari bamuherekeje, ndifuriza aba bombi ubukwe bwiza bagiye gushakana vuba aha.”
Bridget Birungi ni mwishywa wa Amama Mbabazi akaba yararerewe iwe kuva akivuka, bityo akaba ari na we ufatwa nk’umubyeyi we.
Amama Mbabazi yabaye Minisitiri w’Intebe wa Uganda ndetse mu myaka 5 ishize yiyamamarije kuyobora Uganda atsindwa amatora na Yoweli Museveni.
Andil ni umushoramari ukomeye muri Afurika y’Epfo akaba n’umuhungu mukuru wa perezida wa kiriya gihugu.


