Perezida Museveni wa Uganda yasabye imbabazi umuhanzi Bebe Cool , ko atitabiriye igitaramo cye cyabaye kuri uyu wa gatanu taliki 05 Kanama 2016 kuri Serena Hotel.

Perezida Museveni yasabye imbabazi mu gihe byari byitezwe ko ari we mushyitsi mukuru mu bagombaga kwitabira icyo gitaramo akaba atabonetse kubera izindi nshingano .
Uyu muhanzi usanzwe afite imikoranire ya hafi na Museveni yagaragaje amashusho yerekana Perezida ngo asaba imbabazi ko atabashije kuboneka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ayo mashusho kandi Museveni agaragara asaba abakunzi ba Bebe Cool gukomeza kumushyigikira muri byose aboneraho no gutangaza imwe mu ndirimbo z’uyu musore akunda.
Imikoranire ya Bebe Cool na Museveni isanzwe ica amarenga y’ubushuti bwabo, aho uyu muhanzi yagiye agaragara kenshi amushyigiyemu bikorwa bye by’umwihariko mu kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu cya Uganda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


