Perezida Museveni yizihije isabukuru y'imyaka 72 y’ amavuko

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane taliki ya 15 Nzeli 2016, nibwo Perezida Yoweri Kaguta Museveni yijije isabukuru y’ imyaka 72 y’ amavuko.
Museveni w’ imyaka 72 y’ amavuko yabaye Perezida wa Uganda kuva ku ya 29 Mutarama 1986 nk’ uko bitangazwa n’ Ibiro bye.
Gusa n’ ubwo Itegekonshinga rya Uganda ritemera ko manda za perezida zirenga 2 nta nubwo ryemera ko akomeza izi nshingano afite imyaka iri hejuru y’ imyaka 75 y’ amavuko.
Perezida Museveni rero azuzuza imyaka 75 mu mwaka muri 2019 mu gihe manda ye igomba kurangira mu mpera za 2021.
Uko bimeze kose, Umugore we Janet Museveni , Minisitiri w’ Uburezi yifurije umugabo we isabukuru nziza y’ amavuko , ubwo yagiraga ati:” Ndagushima uburyo wabereye umugisha igihugu n’ umuryango wacu by’ umwihariko”.
Perezida Museveni yizihije isabukuru ye y’ amavuko ya 71 ubwo yitabiraga amasengesho mu Itorero Mount Zion Prayer Centre mu gace ka Wakiso mu Mujyi wa Kampala.
m7
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi SAIDO/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *