Ku nshuro ya kabiri ari kwiyamamaza kuyobora Uganda, Perezida wa Uganda yongeye gusohora indi ndirimbo y’amajwi n’amashusho yise Kwezi. Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Washington ikorerwa muri Studio ya Perezidansi ya Uganda.

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni avuga ko iyi ndirimbo y’amashusho yo mu rwego rw’ibishushanyo ( Cartoon) yayise “Kwezi” akaba yarayigeneye ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora azaba uyu mwaka.
Abinyujije ku rubuga rwa facebook Museveni yagize ati” Urubyiruko rw’ishyaka ryanjye rwakoze amashusho y’indirimbo Kwezi. Nimwihere ijisho.”
Iyo ndirimbo yakozwe na Washington Ebangit, usanzwe azwiho ubunararibonye mu gutunganya imiziki muri Uganda.
Ubwo Kwezi yumvikanaga bwa mbere, Washington yavuze ko ari Perezida Museveni wamusabye kumukorera indirimbo kandi ko yakorewe muri perezidansi.
Perezida Museveni w’imyaka 71 yamenyekanye cyane mu muziki ubwo yasohoraga indirimbo yo mu njyana ya rap yitwa Mpenkoni (Do you Want another Rap) muri 2010.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


