Perezida mushya uherutse gutorwa muri Benin, Patrice Talon, yavuze ko afite umugambi wo kugabanya imyaka umukuru w’igihugu amara ku butegetsi akayigira manda imwe gusa y’imyaka itanu.
Bwana Talon uherutse gutsinda minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu mu kiciro cya kabiri cy’amatora y’umukuru w’igihugu, ku wa 20 Werurwe 2016 yavuze ko ibi byafasha kurwanya icyo yise kwirara k’umukuru w’igihugu.
Yavuze kandi ko leta ye izaba igizwe n’abaministri 16 bagera hafi kuri kimwe cya kabiri cy’abasanzwe bagize leta.
Perezida ucyuye igihe, Yayi Boni, we arangije manda ebyiri yemererwa n’amategeko.
Ihanahana ry’ubutegetsi muri Benin ritandukanye cyane n’ibyagiye byigaragaza hirya no hino muri Afurika aho abakuru b’ibihugu bamwe bagiye bahindura itegeko nshinga kugirango bagume ku butegetsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com



