Perezida Ndayishimiye mu birori byo kwizihiza imyaka 60 Uganda imaze ibonye ubwigenge

Perezida Ndayishimiye abona igihe kigeze ngo ibihugu bya EAC byunge ubumwe

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Burundi usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye abona igihe kigeze ngo ibihugu biwugize byunge ubumwe.

Ni ubutumwa bwaranze ijambo yavugiye mu birori byo kwizihiza imyaka 60 Uganda imaze ibonye ubwigenge, byabereye ku kibuga cya Kololo kuri uyu wa 9 Ukwakira 2022.

Yagize ati: “Icyifuzo cyanjye cyiza ni ukubona Afurika y’iburasirazuba yunze ubumwe na Afurika yunze ubumwe kandi ibi byagerwaho gusa mu gihe twigenga, twemye mu bukungu, mu muco no muri politiki.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko igihe kigeze ngo ubumwe bwa Afurika y’iburasirazuba bukomezwe. Ati: “Ni cyo gihe ngo dukomeze ubumwe bw’akarere, twubake EAC iteye imbere kandi ifite imbaraga, isoko rimwe n’ijwi rimwe. Iyi ni yo ntego nyamukuru yacu nk’abo muri Afurika y’iburasirazuba.”

Igitekerezo cyo gukomeza ubumwe bw’ibihugu bigize EAC cyashyigikiwe kandi na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, William Ruto wa Kenya, bombi bakivuzeho muri ibi birori.

Perezida Ndayishimiye mu birori byo kwizihiza imyaka 60 Uganda imaze ibonye ubwigenge
Perezida Ndayishimiye mu birori byo kwizihiza imyaka 60 Uganda imaze ibonye ubwigenge

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *