Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ategerejwe muri Kenya ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, tariki ya 31 Gicurasi 2021.
Igitangazamakuru Nation cyo muri Kenya, kivuga ko Perezida Ndayishimiye azagera muri iki gihugu, kugira ngo yifatanye n’Abanyakenya kwizihiza umunsi mukuru bigobotoye amategeko y’Abakoloni b’Abongereza uzwi nka Madaraka Day.
Amateka agaragaza ko Kenya yatangiye kugendera ku mategeko yishyiriyeho tariki ya 1 Kamena 1920, iyi tariki ikaba ari yo isanzwe yizihirizwaho uyu munsi.
Kugeza ubu nta gahunda y’uru ruzinduko ibiro bya Perezida w’u Burundi biratangaza, gusa byagiye bigaragara ko igihe cyose yageze mu mahanga, yahagiriraga izindi gahunda, by’umwihariko izirebana n’uko ubufatanye bw’impande zombi mu bijyanye no guteza imbere ubukungu bwarushaho gukomera.
Uruzinduko Perezida Ndayishimiye aheruka, yarugiriye muri Uganda tariki ya 11 Gicurasi 2021 ubwo yari yitabiriye umuhango w’irahira rya mugenzi we, Yoweri Museveni.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


